RFL
Kigali

Uwikunda Sammy Yvon wiyambaje Leta ngo arenganurwe mu irushanwa The Next Pop Star abaritegura basanga nta nyungu yababyarira

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:19/12/2020 19:50
12


Ubuyobozi bwa The Next Pop Star bwemera ko bwabonye urwandiko Uwikunda yanditse yiyambaza inzego zitandukanye bitewe n'uko atakomeje muri 6 bazavamo abazahembwa ariko abategura irushanwa bavuga ko adashobora kubyara inyungu.



Mu ibaruwa yandikanye agahinda kenshi umunyempano Uwikunda Sammy Yvon yasabye inzego zinyuranye kumufasha kurenganurwa ndetse akanashyiraho abo yifuza ko babijyamo barimo Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB, Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Madamu Ingabire Immacule uyobora Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparecy International Rwanda/TI-RW).

Yiyambaje kandi Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) na Polisi y’igihugu (RNP) abasaba kujya mu kibazo cye ndetse abayobora ibitangazamakuru na bo yarabiyambaje. Ntiyasoreje aho kuko yasabye uhagarariye impuzamashyirahamwe y’abahanzi nyarwanda kumufasha kurenganurwa. Ni ibaruwa uyu muhanzi yanditse ku ya 18 Ukuboza 2020 ndetse yayishyizeho umukono.


Uwikunda Sammy Yvon arashinja uburiganya abategura irushanwa The Next Pop Star

Abategura irushanwa rya The Next Pop Star batangaje ko nta buriganya bwabaye mu gutoranya abanyempano 6 bageze mu cyiciro cya nyuma ngo ababivuga barakoreshwa n’amarangamutima yabo. Bwana Dickson Gahima umuvugizi wa The Next Pop Star yabwiye INYARWANDA.COM ko Uwikunda yagize amanota menshi nk'uko abivuga ariko mu cyiciro kirimo abaririmba injyana imwe ari benshi habaho kureba uwabyara umusaruro aramutse akomeje.

Yagize ati: ”Rero abarushanwa bose nta bwo twabafata yego yagize amanota menshi ariko yari mu cyiciro kimwe na Gisa cy'Inganzo, irushanwa rigamije kureba umuntu wacuruza kandi ufite igikundiro”. Birumvikana ko ukurikije ayo magambo uwo musore wiyambaje inzego zirimo n’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha abategura irushanwa basanga adafite abamuzi benshi ku buryo atategurirwa igitaramo ngo babashe kumucuruza ugereranyije n’izina Gisa cy'Inganzo afite, ari nayo mpamvu bamwimye amahirwe yo gukomeza, mu gihe nyamara afite amanota menshi.

Yakomeje ati: ”Ati “Ibigenderwaho ni byinshi, amajwi yo ku mbuga nkoranyambaga na SMS zifite 70% hakaza n’inzobere mu ruganda rw’umuziki bafite ibyo bareba, uko umuhanzi yitwara, umuntu uzavamo amafaranga uyamushoyemo. Nimushyira muri sitade arayuzuza, nimujyana mu kabari runaka azahashyushya hari ibintu byinshi kuri iyo 30 isigaye nayo irabara ku muntu ushora amafaranga bafite ibyabo bareba, bafite impamvu hari uwo bahisemo kuko bari mu bucuruzi.”

Gahima Dickson avuga ko hirya yo kuba wagira amanota menshi no kwitwara neza imbere y’abakemurampaka habaho no kureba niba uri umunyempano ushobora gukurura abakunzi ba muzika nyarwanda mu bitaramo.


Ibaruwa ya Uwikunda Sammy Yvon isaba urenganurwa

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru turi gusoza ni bwo hatangajwe ko Gisa Cy’Inganzo, Ish Kevin, Hirwa Irakoze Honorine, Jasimine Kibatega, Cyiza Jackson na Patrick Gashiramanga, ari bo batsindiye kujya mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya The Next Pop Star.

Dickson avuga ko urushanwa ashobora gutsinda mu bijyanye no gutorwa ariko byagera mu kanama nkempurampaka k’inzobere mu ruganda rwa muzika akarushwa akarushwa n’abandi. Izi nzobere zatanze amanota harimo Sony Records, SM1 Group ari nabo batera inkunga iri rushanwa, Network Showbiz na Second Nature Films.

Abatsindiye kujya mu cyiciro cya nyuma bazakora umwiherero kuva tariki 18 kugera tariki 24 Ukuboza 2020 mbere y’uko barushanwa hamenyekana uwa mbere uzahembwa amafaranga agera kuri miliyoni 50 y'amanyarwanda ndetse n’uwa kabiri uzafashwa gutunganya ibihangano bye.


Ibaruwa ya Sammy yaherekejwe n'ibimenyetso byerekana ko yitwaye neza mu matora akagira amonota meza


Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko Sammy Uwikunda yvon atar akwiriye kubura mu banyempano 6 bakomeje mu cyiciro cya nyuma


Lion Imanzi asanga abategura iri rushanwa bakwiye gusobanurira abanyarwanda byimbitse ibyagendeweho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Abby3 years ago
    Niba c barabonyeko Sammy atacuruza cg ngo akurure abantu baje mugitaramo nkuko babivuga, hanyuma bagahitamo Gisa, ubwo ari Marina na Gisa ninde wakurura abantu kurusha?!! Ese ubundi niba baba bakeneye umuntu wakurura abantu bagiye babikora batabanje gukoresha irushanwa.
  • UWIZEYE JEAN D'AMOUR3 years ago
    Biratangaje rwose ngo yarikumwe na gisa ngo bareba uzacuruza? ukuga Gisa yatsinze kubera izina rye rizwi? none se ubwo ni amarushanwa yabakizamuka cg bayagize amarushanwa yabazwi ahubwo? ikindi nabaza uwo muvugizi utazi no gusobanura ndetse nibyo asobanura bigaragaza uburiganya bwinshi amarushanwa niki? kurushanwa niki mbere nambere? umuntu aragutsinda mumanota ngo ntabwo izina rizwi ngo nicyo gitumye asigara? iryose riba rikiri irushanwa ? ubu wafata umwana ubauwambere ngo kubera ko bizwi ko ahora aba uwambere hagira umurusha ukabyirengagiza ngo uyu ntazwi? biratangaje cyane ndumva atari irushanwa ahubwo ari ugucuruza mubujura gusa ahubwo se mbabaze nanone niba Gisa azwi kuki abo bamuzi batamutoye ngo abe ari imbere yuwo Sammy ? imbaraga sammy yakoresheje kugira ngo atorwe kuri ruriya rwego kuki atsindiye irushanwa atazikoresha ngo amenywe oyaaaaaaaaa ukuri noneho kuragaragara neza cyane ikindi nabaza mumabwiriza yamarushanwa harimo ko hari kugenda harushanwa abarimba injyana mwe? cg nubwo inyana imwe yatsinda muri benshi mwakomeza kuko ntekereza ko ntabwo arii ughuteza inyana imbere kwari uguteza umuhanzi imbere injana yaba aririmbamo yose oyaaaaaaaaaaaa rwose
  • UWIZEYE JEAN D'AMOUR3 years ago
    abo bazi Gisa se ko batamutoye? ngo babashe kugira amanota nkayo Sammy yagize bagiye bareka ubusambo
  • Uwayezu3 years ago
    Rwose ibyo abashinzwe iri rushanwa Bari gusubiza ntibishimishije.ngo Sammy ntazwi nabantu benshi nka Gisa???hhhhhhh ahwii,nonese abamutoye si abantu?? Mwabyishe Kare mujya kubyita irushanwa.iyo muhitamo uwo mushaka gucuruza mutatugoye Naho rwose nuko muzi kwirengagiza video za Sammy ziri kuri YouTube,hariya Ni Muri stade yakoreye ibitaramo ntabwo Ari Muri church. We need justice for Sammy
  • Lisa3 years ago
    Ariko mwagiye mureka kubeshya gute umuntu uririmba muri East African Party agashyushya imbaga ingana kuriya kuriya y'Abanyarwanda iba yitabiriye,akaririmba muri Gala concert,ongera mu bukwe bw'Umukobwa wa Nyakubahwa Perezida(President)wa Repubulika y'u Rwanda,akifashishwa naba Stars batandukanye banakomeye urugero:The Ben,Yverry nabandi ntarondoye biyizi namwe muzi nigute mutinyuka kumwambura ubudahangarwa afite n'agaciro mukabeshyako nta musaruro yatanga??uko ni ukumwambura agaciro.@Sammy yubahwe,yubahwe,yubahwe pe.Wowe @Dickson wikosore kwambura impano umuntu kdi ntaruhare wabigizemo ngo abayifite.
  • UWIZEYE JEAN D'AMOUR3 years ago
    Biratangaje rwose ngo yarikumwe na gisa ngo bareba uzacuruza? ukuga Gisa yatsinze kubera izina rye rizwi? none se ubwo ni amarushanwa yabakizamuka cg bayagize amarushanwa yabazwi ahubwo? ikindi nabaza uwo muvugizi utazi no gusobanura ndetse nibyo asobanura bigaragaza uburiganya bwinshi amarushanwa niki? kurushanwa niki mbere nambere? umuntu aragutsinda mumanota ngo ntabwo izina rizwi ngo nicyo gitumye asigara? iryose riba rikiri irushanwa ? ubu wafata umwana ubauwambere ngo kubera ko bizwi ko ahora aba uwambere hagira umurusha ukabyirengagiza ngo uyu ntazwi? biratangaje cyane ndumva atari irushanwa ahubwo ari ugucuruza mubujura gusa ahubwo se mbabaze nanone niba Gisa azwi kuki abo bamuzi batamutoye ngo abe ari imbere yuwo Sammy ? imbaraga sammy yakoresheje kugira ngo atorwe kuri ruriya rwego kuki atsindiye irushanwa atazikoresha ngo amenywe oyaaaaaaaaa ukuri noneho kuragaragara neza cyane ikindi nabaza mumabwiriza yamarushanwa harimo ko hari kugenda harushanwa abarimba injyana mwe? cg nubwo inyana imwe yatsinda muri benshi mwakomeza kuko ntekereza ko ntabwo arii ughuteza inyana imbere kwari uguteza umuhanzi imbere injana yaba aririmbamo yose oyaaaaaaaaaaaa rwose
  • Regis 3 years ago
    Uuu Gabanya amanyanga wamugabo we. Niba ntabamuzi c Kuki yatowe cyane kurusha uwo Gisa uratagiza
  • U Jane3 years ago
    Mwiriwe neza! Njyewe uko mbibona sammy yararenganyijwe pe ,nonese niba barateguye irushanwa bagatanga condition zizagenderwaho ni gute bavuze ko bashakaga umuhanzi uzwi kurusha abandi? Sammy akeneye ubutabera cga mbere hose iyo mutegura competition ivuga ko mukeneye umuhanzi ukunzwe kurusha abandi ariko bigasobanuka??? Ibyo ntabwo tubyishimiye muri guhimba uburyo bwatuma tubonako mutamuhohoteye ariko mwakoze amakosa rwose
  • Heavy.kevin3 years ago
    Abo bateguye iryo rushanywa,simpamya ko izo 50 million bazazitanga, uko bigaragara barekeyemo abahanzi baza ha 100k, bagatangaza ko begukanye 50 million. Abashinzwe ubutabera batanga umusanzu wabo muri iki kibazo. #JusticeforSammy
  • Chaste3 years ago
    Umva mubyukuri uyu mu tipe impano arayifite kd yaranakunzwe cyane, gusa ibi arega aba judjes byahozeho mu Rwagasabo, biriho kd bizahorahoraho. Sinzi impamvu rero mukizeye ibyaya marushanwa yo my Rwanda 🇷🇼 Dore ko arinayo atuma amarushanwa amwe namwe yahagaze atakibaho kuko ntareme bafite. Nivugiraga gusa mwikosore ngo ntashoboye gucuruza ese ra iyi kujya kubashyiramo iyo mwishakira abasanzwe barubatse izina gusa kd banazwi?? Iyi mvugo njye nayigaye. Thx bavandi ndi G-CITY /Gisenyi
  • Dada3 years ago
    Abantu babatekamitwe bazana amarushanwa ya baringa
  • Dabriano3 years ago
    Ariko rero niba MWe mutegura amarushanwa muri abangamwuga koko,muzige imvugo idasuzugura,idaca intege no kugira abantu bose injiji. Sammy yari muri the next pop star ntabwo yari gumaguma. Mwahisemo ko batorwa na rubanda ...iyo muba mufite ibindi mugenderaho ntimwari kumutera umwanya.





Inyarwanda BACKGROUND