Ubuyobozi bwa The Next Pop Star bwemera ko bwabonye urwandiko Uwikunda yanditse yiyambaza inzego zitandukanye bitewe n'uko atakomeje muri 6 bazavamo abazahembwa ariko abategura irushanwa bavuga ko adashobora kubyara inyungu.
Mu ibaruwa yandikanye agahinda kenshi umunyempano Uwikunda Sammy Yvon yasabye inzego zinyuranye kumufasha kurenganurwa ndetse akanashyiraho abo yifuza ko babijyamo barimo Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB, Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Madamu Ingabire Immacule uyobora Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparecy International Rwanda/TI-RW).
Yiyambaje kandi Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) na Polisi y’igihugu (RNP) abasaba kujya mu kibazo cye ndetse abayobora ibitangazamakuru na bo yarabiyambaje. Ntiyasoreje aho kuko yasabye uhagarariye impuzamashyirahamwe y’abahanzi nyarwanda kumufasha kurenganurwa. Ni ibaruwa uyu muhanzi yanditse ku ya 18 Ukuboza 2020 ndetse yayishyizeho umukono.
Uwikunda Sammy Yvon arashinja uburiganya abategura irushanwa The Next Pop Star
Abategura irushanwa rya The Next Pop Star batangaje ko nta buriganya bwabaye mu gutoranya abanyempano 6 bageze mu cyiciro cya nyuma ngo ababivuga barakoreshwa n’amarangamutima yabo. Bwana Dickson Gahima umuvugizi wa The Next Pop Star yabwiye INYARWANDA.COM ko Uwikunda yagize amanota menshi nk'uko abivuga ariko mu cyiciro kirimo abaririmba injyana imwe ari benshi habaho kureba uwabyara umusaruro aramutse akomeje.
Yagize ati: ”Rero abarushanwa bose nta bwo twabafata yego yagize amanota menshi ariko yari mu cyiciro kimwe na Gisa cy'Inganzo, irushanwa rigamije kureba umuntu wacuruza kandi ufite igikundiro”. Birumvikana ko ukurikije ayo magambo uwo musore wiyambaje inzego zirimo n’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha abategura irushanwa basanga adafite abamuzi benshi ku buryo atategurirwa igitaramo ngo babashe kumucuruza ugereranyije n’izina Gisa cy'Inganzo afite, ari nayo mpamvu bamwimye amahirwe yo gukomeza, mu gihe nyamara afite amanota menshi.
Yakomeje ati: ”Ati “Ibigenderwaho ni byinshi, amajwi yo ku mbuga nkoranyambaga na SMS zifite 70% hakaza n’inzobere mu ruganda rw’umuziki bafite ibyo bareba, uko umuhanzi yitwara, umuntu uzavamo amafaranga uyamushoyemo. Nimushyira muri sitade arayuzuza, nimujyana mu kabari runaka azahashyushya hari ibintu byinshi kuri iyo 30 isigaye nayo irabara ku muntu ushora amafaranga bafite ibyabo bareba, bafite impamvu hari uwo bahisemo kuko bari mu bucuruzi.”
Gahima Dickson avuga ko hirya yo kuba wagira amanota menshi no kwitwara neza imbere y’abakemurampaka habaho no kureba niba uri umunyempano ushobora gukurura abakunzi ba muzika nyarwanda mu bitaramo.
Ibaruwa ya Uwikunda Sammy Yvon isaba urenganurwa
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru turi gusoza
ni bwo hatangajwe ko Gisa Cy’Inganzo, Ish Kevin, Hirwa Irakoze Honorine,
Jasimine Kibatega, Cyiza Jackson na Patrick Gashiramanga, ari bo batsindiye
kujya mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya The Next Pop Star.
Dickson avuga ko urushanwa ashobora gutsinda mu bijyanye no gutorwa ariko byagera mu kanama nkempurampaka k’inzobere mu ruganda rwa muzika akarushwa akarushwa n’abandi. Izi nzobere zatanze amanota harimo Sony Records, SM1 Group ari nabo batera inkunga iri rushanwa, Network Showbiz na Second Nature Films.
Abatsindiye kujya mu cyiciro cya nyuma bazakora umwiherero kuva tariki 18 kugera tariki 24 Ukuboza 2020 mbere y’uko barushanwa hamenyekana uwa mbere uzahembwa amafaranga agera kuri miliyoni 50 y'amanyarwanda ndetse n’uwa kabiri uzafashwa gutunganya ibihangano bye.
Ibaruwa ya Sammy yaherekejwe n'ibimenyetso byerekana ko yitwaye neza mu matora akagira amonota meza
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko Sammy Uwikunda yvon atar akwiriye kubura mu banyempano 6 bakomeje mu cyiciro cya nyuma
Lion Imanzi asanga abategura iri rushanwa bakwiye gusobanurira abanyarwanda byimbitse ibyagendeweho
TANGA IGITECYEREZO