Dr. Mujawamariya Jeanne d'Arc Minisitiri w’ibidukikije, yashimye uruganda rwa SKOL rubaye urwa mbere mu Rwanda mu gushyira ku isoko amazi afunze mu icupa ry’ikirahure, asaba izindi nganda zigifunga amazi mu macupa ya PULASITIKE kubahiriza ingamba Leta yashizeho zo kurwanya ibikoze muri PULASITIKE mu rwego rwo kubungambunga ibidukikije.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2020, ubwo yafunguraga ku mugaragaro uru ruganda ruherereye mu Nzove. Yavuze ko bishimisha igihugu kubona uruganda rwubahiriza ibidukikije ari nayo mpamvu yaje gutera ingabo mu bitugu uru ruganda, akabashyigikira arufungura ku mugaragaro. Yakomeje avuga ko rubaye igisubizo ku ngamba Leta yihaye. Ati “Nk'uko mwabibonye uru ruganda rukora amazi ari mu macupa y’ibirahure, ni igisubizo kuri twebwe nka Leta, kije gisubiza ingamba leta yihaye n’itegeko Leta yashyizeho ryo guca amacupa akoreshwa inshuro imwe ya PULASITIKE”.
Dr. Mujawamariya niwe wafunguye uru ruganda ku mugaragaro
Yunzemo avuga ko uru ruganda ari igisubizo ku Banyarwanda
muri rusange kuko rubazaniye amazi meza yo kunywa ari mu macupa y’ibirahure,
ndetse rukaba rutanze umusanzu mu kubungabunga ibidukikije ari nayo mpamvu Minisiteri
ibifite mu nshingano yaje kubashyigikira muri uyu muhango.
Nk’uyoboye iyi Minisiteri yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye itewe, kuba mu Rwanda habonetse uruganda rukora amazi ari mu macupa y’ibirahure, asaba izindi nganda zigifunga mu macupa ya PULASITIKE kubihagarika kuko yangiza ibidukikije.
Yagize ati ”Nizigire vuba zidukize amacupa ya PULASITIKE akoreshwa inshuro imwe, nabyita umwanda wangiza ibidukikije ukagira ingaruka ku buzima bw’abantu, ukagira ingaruka no ku buzima bw’amatungo”. Yavuze ko ibi nibigerwaho u Rwanda ruzaba igihugu gitekanye ariko gifite n’isuku.
Ivan Wulffaert umuyobozi mukuru w’uruganda rwa SKOL, mu kubahiriza amabwiriza Leta yashyizeho ajyanye n’ingamba zo kubungabunga ibidukijije harwanywa ibifunze mu macupa ya PULASITIKE, yavuze ko bagize igitekerezo cyo gutanga umusanzu bakubaka uruganda rushyira amazi mu macupa y’ibirahure ruzagabanya by’ibura 8% by’ayinjiraga mu gihugu.
Mu kugaragaza ko bishimiye iki gikorwa bagezeho yagize ati ”Twishimiye kumurika ku mugaragaro amazi ya VIRUNGA, ni amazi ari ku giciro kiza kandi yo muri aka gace tuyavana muri Nyabarongo”. Yavuze kandi ko uyu mushinga wabatwaye miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aya mazi yahawe izina rya “VIRUNGA WATER” ari mu icupa cy’ikirahure rya santiritilo 33. Ari mu bwoko bubiri; hari arimo gaze (SPARKLING) n’andi asanzwe (MINERAL).
Icupa rimwe ugiye kurigura bwa mbere yishyura amafaranga magana atandatu (600 Frw) habariwemo magana abiri (200 Frw) y’icupa kuko rizajya risubizwa. Naho ujyanye icupa ni amafaranga 400 (Frw).
Nk’uko umuyobozi w’uru ruganda yabivuze ngo ntabwo baragera ku rugero
rwo gukora ayahaza abanyarwanda bose, gusa ngo bizagerwaho mu gihe kiri imbere. Kugeza
ubu uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora amacupa y’amazi ibihumbi bine mu
isaha.
Umuyobiz w'uruganda ubwo yakiraga Minisitiri Dr. Mujawamariya muri uru ruganda
Ivan Wulffaert umuyobozi w'uru ruganda yavuze ko rwabatwaye miliyoni 50 Frw
Minisitiri Mujawamariya ubwo yafunguraga uru ruganda ku mugaragaro
Nyuma yo kurufungura yarutemberejwemo asobanurirwa uko aya mazi akorwa
Imashini zifashishwa muri uru ruganda
Umuyobozi w'uru ruganda avuga ko mu Rwanda hinjira amacupa menshi ya purasitike
Yavuze ko uru ruganda ruzagabanya byibura 8% by'amacupa ya purasitike yinjiraga mu Rwanda
Bafite inzobere mu gusuzuma ubuziranange bw'aya mazi
Minisitiri yasogongeye aya mazi avuga ko ari meza
Habayeho gusogongera kuri aya mazi
Aya mazi yitwa VIRUNGA WATER
Kurigura ku nshuro ya mbere ni 600 Frw kuko harimo na 200 Frw y'cupa
"Dushire inyota twinywera VIRUNGA WATER"
TANGA IGITECYEREZO