Izina Gérardine riva ku izina Gérard, iri ni izina rikomoka ku ijambo ry'ikidage “ger” bisobanura “ubutwari”.
Ubusanzwe Gerardine agira umutima mwiza, agira ubucuti
burambye, kwigunga ni ikintu utamusangana n’iyo yaba ari wenyine agerageza
kwereka umutima we ko atari wenyine, Gerardine akunda guseka cyane ari nabyo bituma yumva abo bari kumwe bahora
bishimye.
Gérardine ni umuntu wunvikana cyane, mu miterere ye agira imyumvire ihindagurika, azi gutega amatwi abandi, akunda ubuzima bwite kandi akabugira ibanga. Gérardine arashobora kwerekana ubushake n’ubutwari mu byo akora, uyu afite ubushobozi bwo gutwara imishinga myinshi kandi akayirangiriza rimwe.
Gutsinda kwa Gerardine no gutsindwa bisa n’aho bingana
ntabwo ajya aheranwa n’agahinda mu gihe abonye ibitagenda neza afite ukuntu ahumuriza
umutima we ugahumurika agakomeza ubuzima nk’aho nta cyabaye.
Gerardine azi kwitegereza, Gutega amatwi abandi, ni umunyabwenge kandi wiyoroshya, kugeza aho agaragara nk’ udafite ubwenge. Gerardine akunda kwitabwaho cyane, iyo agize amahirwe akabona umuntu umwitaho biragoye ko amureka akagenda.
Nubwo Gerardine agira umutima mwiza iyo ababaye cyane agira
umujinya w’umuranduranzuzi ku buryo ushobora kumutera gukora icyo atatekereje.
Src: Le prenom.com
TANGA IGITECYEREZO