RFL
Kigali

Abakobwa bashyiraho ibisabwa kugira ngo babone abagabo baba bakiri abana-Noella wo muri Papa Sava

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:17/12/2020 14:55
0


Niyomubyeyi Noella ukina ari Foromina muri Papa Sava wanamenyekanye nka Liliane muri Seburikoko asobanura ko bidakwiriye ko abakobwa bashyiraho ibisabwa abasore kuko uwo Imana iguhaye uba ugomba kumwemera.



Aganira na INYARWANDA TV, Noella akabazwa ku bisabwa kugira ngo umusore atsindire umutima we, yagize ati: ”Jyewe umuntu wese namukunze twabana kandi na we yankunze nkabona nta cyo bintwaye namwemerera”.

Ni kenshi usanga abakobwa bagifite imyaka yo gushaka uwo bazabana bashyiraho ibisabwa abasore bifuza gutsindira imitima yabo cyane cyane ku byamamare. We asanga byose biterwa nuko uwo mukobwa aba ashukwa n’imyaka kuko iyo umaze gukura ubona ko ubutesi ugomba kubufasha hasi ugafata umukunzi utitaye ku byo kugendera ku kintu runaka. 

Ati:”Ntabwo mfite umugabo w’inzozi zanjye ariko hari uwo Imana yangeneye”. Yongeraho ko abenshi bashyiraho ibisabwa baba bagifite imyaka myinshi yo guhitamo nubwo birangira abo bashakaga atari bo babonye. Buri wese mu mwuga akora agira uwo ashobora kubitsa ibanga, Noella asobanura ko Mama Sava ari we nshuti ye magara ashobora kubitsa ibanga.

INDI NKURU WASOMA: Foromina wo muri Papa Sava ibyo gukundana na Diamond yabiteye ubwatsi

Noella avuga ko nta nkuru yamwandikwaho ngo ababare kuko yaje mu mwuga wo gukina filimi yiteze ibizamubaho byose. Akoresha ibishoboka byose agakora ibituma nta nkuru yamubabaza yamwandikwaho.


Noella avuga ko ku bijyanye no gukunda abahanzi asobanura ko nta muhanzi wo mu Rwanda akunda ahubwo akunda ibihangano muri rusange, ibitaramo by’abahanzi nabyo biri mu bitamushishikaza. Noella yakinnye mu ndirimbo “Margarita” ya Social Mulla ariko yagowe cyane no gukina afite umuvinyo kuko asanzwe atanywa inzoga.

Ni uruhe rubuga akunda gukoresha cyane?

Nubwo abakobwa benshi bamamaye bakoresha Snap chat na Tik Tok we asobanura ko umwanya munini awumara kuri Instagram aho aba asoma amagambo yuzuye ubuhanga (Quotes).

Kimwe n’abandi bamamaye usanga abantu bamwandikira agatinda kubasubiza ariko bidatewe no kubirengagiza ahubwo baba ari benshi kandi ari mu kazi kenshi gusa ngo iyo abonye umwanya bose arabasubiza. Anasobanura ko umuntu wese umuhamagaye yaba amuzi cyangwa se atamuzi bose arabitaba.

Umwaka wa 2020 waramutunguye

Uyu mwaka ugana ku musozo ariko Noella hari ibyamutunguye kuko yumvaga ko abantu benshi bazatera imbere ariko siko byagenze kubera Covid-19. Ati: ”Nk'ubu muri sinema nari nzi ko abantu bazabona amahirwe yo gukina filimi ariko babuze amahirwe kuko nta bakinnyi bashya babonetse urumva ko bibabaje”. Noella Niyomubyeyi yarangije kaminuza mu 2019 ubu akina muri Papa Sava no muri Seburikoko.

">
  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND