Umunya-Portugal ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu mupira w'amaguru, ari ku ruhembe mu bakinnyi batunze amafaranga menshi, bituma aba mu nzu ihenze, agenda mu modoka ihenze, ndetse akaba no mu buzima buhenze we n'umuryango we.
Umugore wa Cristiano, Georgina Rodriguez, aherutse gushyira hanze amafoto menshi y'inzu imwe mu zo bafite iherereye mu mujyi wa Madeira muri Portugal ifite agaciro ka miliyari hafi umunani z'amanyarwanda, ayitaka ubwiza no kuba imwe mu nzu zihenze cyane muri ako gace.
Iyi nzu y'i Madeira, iri ahantu yitaruye kandi hisanzuye, ikaba ifite byose nta nakimwe kibuzemo, akaba ari ahantu uyu mugore wa Ronaldo akunda cyane hakiyongeraho ko ariho uyu munyabigwi muri ruhago yavukiye.
Cristiano Ronaldo afite inzu enye ziri mu bihugu bitandukanye, harimo Portugal, Espagne,u Bwongereza n'u Butaliyani, zose zikaba zifite agaciro ka miliyali hafi 20 z'amanyarwanda.
Iyi nzu ya Ronaldo iherereye mu gace ka Funchal mu mujyi wa Madeira, aho avuka ndetse hakaba hatuye umuryango we.
Cristiano Ronaldo kuri ubu afite abana bane, barimo imfura ye Cristiano Jr, ndetse na batatu yabyaranye na Georgina Rodriguez, barimo Eva, Matteo na Alana Martina.
Inzu ya Cristiano iherereye i Madeira ifite agaciro hafi ka miliyari 8Frws
Inzu ya Cristiano ifite ibikoresho bihenze
Iyi nzu ifite pisine ziherereye ahantu heza kandi hatuje
Munzu imbere
Cristiano yifotoreza kuri Pisine
Georgina Rodriguez yifotoreza muri Pisine
Cristiano n'umugore we bari muri Gym yo mu rugo
Cristiano n'umuryango we
Cristiano atunze imodoka zihenze
Cristiano n'umuryango we babayeho mu buzima bwiza kandi buhenze
TANGA IGITECYEREZO