Izina Liliane rikomoka ku ijambo ry'ikilatini "lilium". Bisobanura "lili" cyangwa "Ururabo”.
Liliane ubwe ni amayobera kuko adakunda kwiyerekana wese
hari uruhande akunda guhisha kugira ngo ashimishe abamukikije. Agira ikinyabupfura
ariko ashobora gutungurwa no kutoroherana.
Guhorana amarangamutima ntabwo ari umwambaro ukomeye
wa Liliane kandi hamwe na we byose biterwa n’igihe. Ariyizera cyane ku bintu
bimwe ariko nanone akunda gutsindwa ku bindi.
Liliane agira amahame mbwirizamuco yo hejuru akunda kwifatanya n'umuryango we kandi agira imyumvire ikabije y'ababyeyi.
Liliane ntashobora kwiyumvisha kubaho
adafite abana, icyo cyo ni ikintu atabasha kwihanganira. Rimwe na rimwe ntafata
icyemezo mu guhitamo kwe kandi ntabwo buri gihe aba azi uruhande rwo guhitamo.
Ku rundi ruhande, ku byerekeye ibyemezo
by'abamukikije, ahora yiteguye gutanga inama nziza kandi agira ubutabera bukomeye. Liliane ni intungane cyane mu bikorwa byo kunga abantu, yaba umujyanama ndetse
n’umukemurampaka mwiza.
Mu rukundo Liliane akenera umuntu umwitaho by’ukuri akabimwereka ndetse ntakinishe ibyo kumuca inyuma kuko ifuhe rye riba riteye ubwoba cyane. Urukundo rwe ni umuriro ubeshaho.
Arasaba ariko agira
ubuntu kandi ashishikaye. Ashobora gutanga ibirenze ibyo akeneye mu gihe ari
mu rukundo. Liliane ahora ashaka gushimisha umukunzi we no kumwereka ko urukundo rwe rutagira umupaka.
Akenshi ba Liliane bakunze kuba abakinnyi ba filime, kandi
amenyera uwo bavugana kabone n'ubwo yaba ari ubwa mbere bahuye, arasabana cyane.
Src: Le Figaro.fr
TANGA IGITECYEREZO