RFL
Kigali

Chorale de Kigali na Clarisse Karasira bagiye gusubiza amafaranga abaguze amatike mu bitaramo byabo byahagaritswe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/12/2020 21:27
1


Chorale de Kigali iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika n’umuhanzikazi Clarisse Karasira, bari bafite ibitaramo bikomeye mu mpera z’uyu mwaka bigasubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyafashe indi ntera mu Rwanda, bamaze gutangaza ko biteguye gusubiza amafaranga abari baguze amatike no gushaka uko basubukura ibi bitaramo.



Inama y’Abaminisitiri yateranye mu Ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020, iyobowe na Perezida Paul Kagame yakajije ingamba zigamije gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ibikorwa bimwe byongera gufungurwa harimo n’ibirori n’ibitaramo bihuriza hamwe abantu mu ngo no mu y’andi makoraniro.

Uyu mwanzuro wagize ingaruka ku bitaramo birimo icya Chorale de Kigali yagombaga gukora ku wa 19 Ukuboza 2020 muri Kigali Arena, icy’umuhanzikazi Clarisse Karasira wagombaga kumurika Album ye ‘Inganzo y’Umutima’, icyitsinda ry’abaririmbyi Alarm Ministries n’ibindi

Mu itangazo, Chorale de Kigali yasohoye mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020, yavuze ko “Hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, uburyo twari twatekereje gukoramo igitaramo turi kumwe n’abakunzi bacu ntibugikunze.”

Chorale de Kigali yakomeje ivuga ko “Harimo harigwa uburyo ibyo twari twarateguye bibageraho”. Ishimangira ko “Abari baguze amatike bazayasubizwa vuba.”

Ni mu gihe umuhanzikazi Clarisse Karasira ukunzwe mu ndirimbo “Rutaremara” witeguraga gukora igitaramo cye, ku wa 26 Ukuboza 2020, yavuze ko ababajwe no gutangaza ko iki gitaramo kitakibaye kubera icyorezo cya Covid-19 cyongeye kubyutsa umutwe mu Rwanda.

Uyu muhanzikazi yavuze ko yari amaze igihe kinini yitegura iki gitaramo no kugaragariza abafana be ibyo yari amaze kugeraho, avuga ko ‘ababajwe no kuba umunsi utageze ngo yereke abafana ibyo yari amaze igihe abategurira’.

Uyu mukobwa ariko yavuze nk’undi munyarwanda wese yumva neza gahunda Leta y’u Rwanda yafashe yo gukomeza guhangana n’iki cyorezo cya Covid-19, ‘kugira ngo abanyarwanda bakomeza kugira ubuzima buzira umuze n’Igihugu gitekane’.

Clarisse yavuze ko we n’ikipe bakorana bagiye kurushaho kwifatanya n’abandi banyarwanda gukora ubukangurambaga bw’iki gihe kirekire bakangurira buri wese gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’imwe mu ntambwe ikomeye yo guhashya iki cyorezo gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.

Yavuze ko ‘bazasubukura igitaramo ‘Inganzo y’Umutima’ mu bihe biri imbere, icyorezo cya Covid-19 nigicogoro ‘kandi ibihe ari byiza’.

Karasira yavuze ko yiteguye gusubiza amafaranga abantu bose baguza Album ye [Yaguraga ibihumbi 100 Frw] ‘cyane cyane kuri abo bazaba batari mu gihugu umwaka utaha ubwo igitaramo gishoboza kuzasubukurwa’.

Ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere, David Gakunzi umwe mu baririmbyi muri Alarm Ministries, yabwiye INYARWANDA, ko bari buterane bafate umwanzuro w’igikurikiraho nyuma y’ihagarikwa ry’igitaramo cyabo mu rwego rwo gukomeza kwirinda Covid-19.

Mu mpera z’uyu mwaka hari hateganyijwe ibitaramo byinshi bigamije kwishimira impera z’umwaka no kwinjiza abanyarwanda neza mu 2021.

Imibare y’abandura Covid-19 mu Rwanda ikomeje kuzamuka, ku buryo hafashwe ingamba zirimo n’uko amasaha abantu bagomba kugerera mu rugo yegezwa imbere, ndetse mu karere ka Musanze ibikorwa byose by’amakoraniro byahagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Chorale de Kigali yavuze ko yiteguye gusubiza amafaranga abari baguze amatike mu gitaramo cyabo

Clarisse Karasira n'ikipe bakorana bavuze ko bagiye gukorana na Leta mu bukangurambaga bugamije kwibutsa abaturarwanda gukomeza kwirinda Covid-19

Chorale de Kigali yari ifite igitaramo ku wa 19 Ukuboza 2020

Clarisse Karasira yari afite igitaramo ku wa 26 Ukuboza 2020







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dsp3 years ago
    ariko abantu barahinda tu. ubu umunt waguze iyo tike koko yumvaga bizavamo kweli. abantu ukuri baba bakubona ariko bakakwirengagiza. COVID yasaze hanze aha abandi nabo ngo bateguye ibitaramo kwinjira 100k





Inyarwanda BACKGROUND