RFL
Kigali

King James agiye gusohora indirimbo nshya kuri Album nshya yise "Ubushobozi"

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/12/2020 8:06
2


Umuhanzi Ruhumuriza James [King James] wamamaye mu ndirimbo zitandukanye z’urukundo, yatangaje ko agiye gusohora indirimbo nshya kuri Album nshya mu rwego rwo gufasha abafana be n’abakunzi b’umuziki we muri rusange kurangiza neza umwaka wa 2020 binjira mu 2021.



King James atangaje ibi mu gihe aherutse gupfundikira Album ye ya Gatandatu yise ‘Meze Neza’ iriho indirimbo nka ‘Yabigize birebire’, 'Icyangombwa', ‘Uri Mwiza’, ‘Nyuma Yawe’, ‘Agatimatima’, ‘Igitekerezo’, ‘Ese uracyamukunda’ n’izindi.

Iyi Album iriho indirimbo 10. Yapfundikiwe n’indirimbo ‘Poupette' yasohotse ku wa 03 Kamena 2020, imaze kurebwa n’abantu 1,521,924, yatanzweho ibitekerezo birenga 600.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, King James yavuze ko nyuma yo gusoza gukora kuri Album ye ‘Meze Neza’, yahise atangira gutegura Album ye nshya ya karindwi yise ‘Ubushobozi’ iriho indirimbo zitandukanye z’urukundo.

Yavuze ko indirimbo ya mbere kuri iyi Album isohoka mbere y’uko umwaka wa 2020 urangira. Ndetse ko mu Cyumweru kiri imbere atangira gufata amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya. Ati “Video ndayifata muri iki Cyumweru, mbese uyu mwaka urarangira bayibonye.”

Uyu munsi, Dj Zizou yasohoye indirimbo y’urukundo ‘Bikurimo’ yakoranye na King James. Ni imwe mu ndirimbo, King James avuga ko yaririmbye ku buzima busanzwe bw’abantu bakundana, aho umwe abwira mugenzi ko yishimira uburyo amukunda kandi bimurimo.

King James azwi mu ndirimbo nka ‘Hari ukuntu’, ‘Nturare utabivuze’, ‘Ese warikiniraga’, ‘Nta mahitamo’ n’izindi nyinshi. Ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini bakunzwe mu Rwanda. Yinjiye mu muziki mu gihe kimwe n’abarimo Meddy, The Ben na Tom Close.

Yatangiye kumenyakana mu 2006. Ari mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite wanabashije gutwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Star isanganira andi mashimwe atandukanye yegukanye mu muziki.

Kuva mu 2006, King James nyinshi mu ndirimbo asohoye zirakundwa. Mu 2011, abifashijwemo na Kina Music yasohoye album ya mbere yise Umugisha, nyuma mu 2012 asohora iya kabiri yise Umuvandimwe.

Nyuma King James yaje gusohora izindi ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Umuriro Watse, Ganyobwe, Zizane n’izindi. Mu 2014, King James yamuritse album ye ya kane yise ‘Ntibisanzwe’.

King James yatangaje ko agiye gusohora indirimbo ya mbere kuri Album ya karindwi

King James yavuze ko yamaze gupfundikira Album ya Gatandatu yise 'Meze Neza' iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'POUPETTE' Y'UMUHANZI KING JAMES

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nijamvier3 years ago
    komeza udukorere umuti tukuri inyuma
  • Nzabonariba bosco1 year ago
    Umusa ndakwemera womora imitima imenetse kd komeza uduhe sho ndagukunda cyane ibihe byiza





Inyarwanda BACKGROUND