RFL
Kigali

Icyatumye MTN igiye kongera guhemba ‘Miss Popularity’ muri Miss Rwanda 2021 izanye impinduka

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/12/2020 13:28
0


Sosiyete y’itumanaho ya MTN, yatangaje ko igiye kongera guhemba umukobwa uzegukana ikamba ry’umukobwa ukunzwe [Miss Popularity] muri Miss Rwanda, kubera ko nayo yamaze kuzamura imyaka y’abemerewe gukoresha poromosiyo ya ‘Yolo’ ikoreshwa n’urubyiruko.



Ubuyobozi bwa Miss Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, bwatangaje ko bwakoze impinduka muri iri rushanwa mu rwego rwo kugira uruhare mu rugendo rw’iterambere rw’umwana w’umukobwa no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Ni irushanwa ryongewemo impinduka zirimo ibihembo ndetse n’ibyo umukobwa asabwa kugira ngo yitabire iri rushanwa. Umukobwa witabira iri rushanwa asabwa kuba ari hagati y’imyaka 18 na 28 y’amavuko. Kuri iyi nshuro iri rushanwa ntizareba ku biro ndetse n’uburebure.

Mu baterankunga b’iri rushanwa rya Miss Rwanda barimo barimo sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda n’abandi benshi.

Umwaka ushize, MTN Rwanda yahembye umukobwa wegukanye ikamba rya ‘Miss Popularity’ ari we Alliance wakomeje gukorana n’iyi soyisete kugeza n’ubu mu bikorwa bitandukanye bigamije kwamamaza ibucuruzwa bitandukanye by’iyi sosiyete.

Gisele Phanny Wibabara Umuyobozi Ushinzwe gutera inkunga muri MTN, yabwiye itangazamakuru ko bagarutse mu baterankunga ba Miss Rwanda, kubera ko bamaze kuba abafatanyabikorwa b’igihe kirere kandi ‘beza’.

Yavuze ko bahitsemo kongera guhemba ‘Miss Popularity’ kubera ko imyaka umukobwa asabwa kwitabira iri rushanwa yongerewe, no kuba nabo imyaka y’abakoresha poromosiyo ‘Yolo’ yari yongereye iva kuri 18 igera kuri 30 y’amavuko.

Yagize ati “…Uyu mwaka nabwo turifuza kugira ngo tuzahemba na none umukobwa wakunzwe cyane cyangwa se abanyarwanda bishimiye cyane…Turashaka gufatanya na wa wundi wifuza kugira icyo amarira abanyarwanda cyane cyane ko uyu mwaka twifuza gushyira imbaraga mu rubyiruko nk’uko dusanzwe tubikora.”

“Ubu tuzahemba Miss Popularity ari nawe Miss ‘Yolo’. Nkuko musanzwe mu bizi dusanzwe dufite igice ya ‘Yolo’ muri ‘category’ tugira za MTN.” 

“Icyiza cyadushimishije cyatumye twifuza gufatanya na Rwanda Inspiration Back Up muri uku guhemba ni ukubera ko mu bantu bakoresha ‘Yolo’ natwe twabashije kuzamura imyaka y’abakoreshaga ‘Yolo’ tukaba twaravuye ku myaka 15 tukaba tugeze ku myaka 30 y’amavuko.”

“Rero nk’uko nabo bazamuye imyaka bakavuga bati ‘uyu mwaka turashaka kugira ngo duhe amahirwe abakobwa bafite imyaka 18 kugera kuri 28. Numva natwe aho ngaho ari ho twagombaga gufatira iya mbere kugira ngo dufatanye n’aba bakobwa bari muri iyo myaka, babashe kwamamaza ibikorwa byabo, babashe kugira icyo bamarira u Rwanda.

Sosiyete ya MTN izahembwa umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Popularity, abe ‘Brand Ambassadror’ mu gihe cy’umwaka umwe.

Amakamba azatangwa mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rigiye kuba ku nshuro ya 11:

Amakamba azatangwa muri iri rushanwa ni irya Miss Rwanda 2021, Igisonga cya mbere n’icya kabiri; ikamba ry’ufite umushinga udasanzwe ‘Most Innovative Project’.

Ikamba ry’umukobwa ufite impano ‘Talent Winner’, ikamba ry’umukobwa ukunzwe ‘Most Popularity’, ikamba ku mukobwa wabaniye neza abandi ‘Miss Congeniality’, ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto ‘Miss Photogenic’ ndetse n’ikamba rya Nyampinga w’Umurage ‘Miss Heritage’.

Muri iri rushanwa hari hasanzwe hatangwa amakamba arimo Miss Rwanda, Igisonga cya mbere, igisonga cya kabiri, ikamba ry’umukobwa ukunzwe [Miss Popupality], iry’umukobwa wabaniye neza abandi [Miss Congeniality] n’iry’umukobwa w’Umurage n’Umuco [Miss Heritage].

Ingengabihe y’irushanwa rya Miss Rwanda 2021:

Amajonjora yo gushakisha umukobwa uzambikwa rya Miss Rwanda 2021 azatangira ku wa 09 Mutarama 2021 mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa 16 Mutarama 2021 iri rushanwa rizerekeza mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.

Ku wa 23 Mutarama 2021 iri rushanwa rizabera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Ku wa 30 Mutarama 2021 rizabera mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba naho tariki 06 Gashyantare 2021 hatorwe abakobwa bo mu Mujyi wa Kigali.

Abakobwa 20 bazitabira umwiherero ‘Boot Camp’ wa Miss Rwanda uzabera mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bazamenyekana ku wa 20 Gashyantare 2021. Umuhango wo guhitamo aba bakobwa uzabera ahasanzwe habera imurikagurisha ‘Expo Ground Gakondo’.

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021 azamenyekana ku wa 20 Werurwe 2021, mu muhango ukomeye uzabera muri Intare Conference Arena i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Miss Rwanda mu 2014 yatangiranye intego yo gutuma iba igikorwa ngaruka mwaka, gutuma imenyekana ku ruhando mpuzamahanga no gutuma ikorwa ariko hashingiwe ku muco uko iminsi ihita igasimbura indi.

Miss Rwanda iri mu bihugu 10 bya mbere bihemba neza abakobwa bayitabira ku Isi. Muri Afurika, Miss Rwanda iza ikurikira Afurika y’Epfo mu mitegurire.

Iri rushanwa rigamije gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’umukobwa no gutuma aba intangarugero ku bandi bakobwa.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021 azahembwa imodoka ya Hyundai Cretta ifite agaciro kari hejuru ya Miliyoni 30 Frw.  Ubusanzwe Nyampinga w’u Rwanda yahabwaga imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift, yabaga ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 15 na 18 Frw.

Abakobwa barimo uzaba Miss Rwanda 2021, ndetse n'ibisonga bye bose bazagirwa aba 'Brand Ambassadors' b'ibigo bitandukanye bikorana na Rwanda Inspiration Back Up ari nayo itegura Miss Rwanda. Ni mu gihe Bank ya Kigali (BK) izatera inkunga imishinga yabo.

Mu 2019, MTN Rwanda yafatanyije n’abakobwa bari bahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 mu bukangurambaga bwiswe Connect Rwanda bwari bugamije gufasha imiryango ikennye gutunga telefone zigezweho za Smart Phones mu rwego rwo kuyifasha kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho.

MTN Rwanda yatanze telefone 1000 Umuyobozi wayo Mukuru Mitwa Ng’ambi atanga 100, maze abandi batandukanye bakomerezaho barimo na Perezida Kagame n’abo mu muryango we, ibigo bya Leta n’ibyigenga ndetse n’abantu bigenga ku giti cyabo.

Gisele Phanny Wibabara Umuyobozi Ushinzwe gutera inkunga muri MTN, yavuze ko bishimiye kongera gutera inkunga Miss Rwanda yazanye impinduka nshya 

Miss Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Miss Rwanda, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashyigikira umukobwa uzagaragaza impano idasanzwe 

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016, yavuze ko buri wese uba uri mu kanama nkemurampaka aba afite ijwi rimwe ringana n'irya mugenzi we

Umuyobozi muri Improved Food izahemba muri Miss Rwanda 2021

Umuyobozi muri Kompanyi ya Hyundai izahemba Miss Rwanda 2021 ifite agaciro k'arenga miliyoni 30 Frw

Ikiganiro n'itangazamakuru cyabereye muri Kigali Marriott Hotel, kuri uyu wa Gatanu

'Form' yereka umukobwa ushaka kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2021 ibyo agomba kuzuza

AMAFOTO: MISS RWANDA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND