RFL
Kigali

Imyambaro abakobwa bambara batazi ko abahungu bayikunda

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/12/2020 10:19
1


Kwambara neza ni kimwe mu bintu biranga igitsinagore muri rusange. Iyo bigeze ku kwambara neza kugira ngo bagaragare neza imbere y’igitsinagabo biba akarusho, gusa hari imyambaro abakobwa bambara batazi ko ariyo abasore/abagabo bakunda.



Ubusanzwe igitsinagore kizi ko abahungu n’abagabo muri rusange bakunda imyambaro igaragaza imiterere yabo nyamara siko biri. Si ngombwa ngo umukobwa yambare imyenda migufi cyangwa ngo yitere ibirungo byinshi kugira ngo ase neza mu maso y’umuhungu. Imwe mu myambaro abakobwa bambara ariko batazi ko abahungu/abagabo bayikunda cyane:

 1)Amakanzu atari maremare: Amakanzu atari magufiya cyangwa maremare cyane abasore barayakunda. Ntibakunda arya makanzu y’impenure cyane cyangwa ngo bakururwe n'amwe agera ku gitsi ahubwo bishimira amakanzu ari mu kigero, atari magufi cyangwa maremare.

2) Imyambaro ya siporo: Burya nubwo abakobwa benshi batari babizi ko imyenda ya siporo abasore bayikunda, rwose guhera uyu munsi mubimenye, abahungu bakunda kureba abakobwa bambaye imyenda ya siporo irimo amasengeri, amakola, n’indi myenda yose ijyanye na siporo.

3) Amakanzu yo kurarana: Aya makanzu tuzi nka robe de nuit cyangwa nightgowns mu ndimi z’amahanga arizo abakobwa bambara bagiye kuryama, aya makanzu aba asa nk'anyerera, yorohereye, abasore/abagabo bayakunda kuyabona abakobwa bayambaye.

4) Inkweto ndende: Abasore bose aho bava bakagera bakunda abakobwa bambara inkweto ndende, yaba abazambara buri munsi cyangwa abazambara rimwe na rimwe, akenshi usanga impamvu abasore bazikunda ari uko batungurwa no kubona inkweto ndende kuriya abakobwa bashobora kuzigenderamo.

5) Imipira ifite ingofero: Iyi mipira ikunze kwambarwa n’abasore cyane ariko n’abakobwa barayambara n'ubwo atari cyane, iyi mipira iyo yambawe n’igitsina gore abagabo barabikunda cyane kuko baba babona ibabereye cyane.

6) Inkweto zifunze: Inkweto zifunze yaba ari barirene cyangwa supuresi abahungu bakunda abakobwa bazambara, izi nkweto n'ubwo abakobwa badakunze kuzambara cyane gusa iyo bazambaye abagabo babareba birabashimisha.

7) Amarinete: Ubusanzwe abantu bazi ko abakobwa bambara amataratara baba ari abahanga cyane, uretse ko hari n'abayambara bitewe n'uko barwaye amaso gusa ibyo abasore ntibabyitaho icya mbere kuri bo ni uko uba wampaye amarinete. Ntibitaho kuba waba urwaye amaso cyangwa utayarwaye kuko muri rusange bakunda abakobwa bayambara.

Src:www.herbeauty.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Abayo fidens3 years ago
    Njyew ntag arik mbibon2





Inyarwanda BACKGROUND