Umugabo ukomoka mu Bubiligi yahuye n'umukunzi we mu mujyi wa Antwerp mu mwaka w’1993 nyuma y'igihe kitari kinini cyane bahita babana, ubu imyaka 20 irashize babana ariko ntiyari azi ko umukunzi we ari umugabo wihinduye umugore.
Uyu mugabo w’imyaka 44 yahuye n’umukobwa mwiza Monica
aramukunda mu gihe gito cyane bataramenyana bihagije bahita babana, gusa uyu
mugabo kuko yari afite abandi bana babiri ku ruhande ntabwo yifuje guhita
abyara undi mwana.
Iminsi y’umujura rero ngo ni 40 gusa, uko igihe cyagendaga
gihita, ni ko Jan yagiye abona imyitwarire itari myiza ku mugore we irimo
kwambara utwenda tugufi no kwirebera amafoto y’abasore bakiri bato ku mbuga
nkoranyambaga.
Jan yagize ati: "Nta kintu nakekaga kugeza igihe
mubyara wanjye yaje kudusura akabivumbura" Nyuma yimyaka 20 mubyara wa Jan
yaraje arabimubwira ati uyu muntu mbona afite imico n’imiterere by’abagabo, kuva ubwo ibihuha byakomeje gukwirakwira hose, kera kabaye Monica aza kwiyemerera ko yavutse ari umugabo ariko ko yaje kwibagisha kugirango abe
umugore.
Jan ati “Kuva ubwo ibintu byaradogereye iwanjye siniyumvishaga
ukuntu natewe imyaka 20 yose”. Umugabo yahise ajyakwaka gatanya ariko baramwangira
nuko bakomeza ubana mu nzu imwe ariko mu byumba bitandukanye.
Src: New York Times
TANGA IGITECYEREZO