RFL
Kigali

Urutonde rw'abahanzi bahataniye ibihembo bya MTV Africa Music Awards byasubukuriwe muri Uganda nyuma y’imyaka ine

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/12/2020 11:06
0


Abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika n’abakizamuka batanga icyizere, bashyizwe mu byiciro bitandukanye by’abahataniye ibihembo bya MTV Africa Music Awards (MAMA) 2021, byasubukuriwe muri Uganda nyuma y’imyaka ine bidatangwa.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 09 Ukuboza 2020, ubuyobozi bwa MTC Africa Music Awards, bwatangaje abahanzi bahize abandi muri Afurika bashyizwe mu byiciro bahatanira ibihembo bizatangwa ku wa 20 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga bica kuri MTV Base (DStv Channel 322).           

Abahanzi batandatu bo muri Uganda ni bo bagaragara ku rutonde rw’abahataniye ibi bihembo bitangwa na Televiziyo ya MTV Africa. Abahanzi bakomeye nka Burna Boy, Busiswa, Davido, Diamond Platnumz, Innoss’B, Kabza De Small, John Blaq, Master KG, Suspect 95, Sheebah, Soraia Ramos, Tiwa Savage, Yemi Alade na WizKid bari mu byiciro bibiri.

Ni mu gihe Calema wo muri São Tomé and Príncipe’s ayoboye urutonde rw’abahataniye ibi bihembo, aho ari mu byiciro bitatu birimo Artist of the Year, Best Group na Best Lusophone Act.

Ibi bihembo bihatanyemo abahanzi 52 bo mu bihugu 15 bashyizwe mu byiciro 10, batangajwe mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 09 Ukuboza 2020, mu muhango w’iminota 45’ watambutse kuri MTV Base (Dstv Channel 322).

MTV Africa Music Award yatangiye gutangwa mu 2008 muri Nigeria, 2009 muri Kenya. Byongeye gutangwa mu 2014 muri Afurika y'Epfo, 2015 no mu 2016.  Kuva icyo gihe ibi bihembo ntibyongeye gutangwa, aho mu minsi ishize ari bwo ubuyobozi bwa MTV bwatangaje bisubukuriwe muri Uganda.


Abahanzi bahataniye ibihembo bya MTV Africa Music Awards 2020:

1.Best Female

Simi (Nigeria)

Sheebah (Uganda)

Sho Madjozi (South Africa)

Busiswa (South Africa)

Yemi Alade (Nigeria)

Soraia Ramos (Cape Verde)

Tiwa Savage (Nigeria)

2.Best Male

Burna Boy (Nigeria)

Innoss’B (Democratic Republic of Congo)

Kabza De Small (South Africa)

Harmonize (Tanzania)

Fireboy DML (Nigeria)

Master KG (South Africa)

Rema (Nigeria)

3.Best Group

Blaq Diamond (South Africa)

Sauti Sol (Kenya)

Kabza De Small / DJ Maphorisa (South Africa)

Calema (São Tomé and Príncipe)

Ethic (Kenya)

Rostam (Tanzania)

4.Artist of the Year

Burna Boy (Nigeria)

Calema (São Tomé and Príncipe)

Diamond Platnumz (Tanzania)

Master KG (South Africa)

Davido (Nigeria)

Tiwa Savage (Nigeria)

Wizkid (Nigeria)

5.Best Breakthrough Act

Elaine (South Africa)

Tems (Nigeria)

Omah Lay (Nigeria)

Zuchu (Tanzania)

John Blaq (Uganda)

Sha Sha (Zimbabwe)

Focalistic (South Africa)

6.Best Hip Hop 

Nasty C (South Africa)

Suspect 95 (Cote d’Ivoire)

Khaligraph Jones (Kenya)

Kwesi Arthur (Ghana)

NGA (Angola)

OMG (Senegal)

7.Best Ugandan Act

Sheebah

Bebe Cool

John Blaq

Vinka

Daddy Andre

Spice Diana

8.Best Lusophone Act

Calema (São Tomé and Príncipe)

Preto Show (Angola)

Anna Joyce (Angola)

Mr Bow (Mozambique)

Nelson Freitas (Cape Verde)

Soraia Ramos (Cape Verde)

9.Best Francophone Act

Innoss’B (Democratic Republic of Congo)

Suspect 95 (Cote d’Ivoire)

Dip Doundou Guiss (Senegal)

Stanley Enow (Cameroon)

Fally Ipupa (Democratic Republic of Congo)

Gaz Mawete (Democratic Republic of Congo)

10.Alone Together: Best Lockdown Performance

Diamond Platnumz (Tanzania) – Africa Day Benefit Concert

Black Motion (South Africa) – Red Bull Rendezvous

Niniola ft Busiswa (Nigeria / SA) – Africa Day Benefit Concert

Singuila (Congo) – DCDR Series

AKA (South Africa) – AKA TV

Yemi Alade (Nigeria) – Poverty (live session)








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND