RFL
Kigali

Ibyagendeweho hatoranywa Mico, Niyo Bosco, Alyn Sano n’abandi 7 mu mushinga wa Danny Vumbi w’indirimbo zishingiye ku muco

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/12/2020 16:36
2


Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi yamaze gutangaza urutonde rw’abahanzi 10 bazakorana nawe mu mushinga we wo guhanga indirimbo zishingiye ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda.



Ni urutonde yasohoye ku gicamunsi cy’uyu wa 09 Ukuboza 2020, rugizwe n’abahanzi bakomeye n’abakizamuka barimo Yverry, umuhanzikazi Mutima, Alyne Sano, Niyo Bosco, Mico The Best, Naason Solist, Yvan Mpano, Fireman, Young Grance na Lanie Mutoni. 

Danny yabwiye INYARWANDA ko hari akanama katoranyije aba bahanzi 10 kagendeye ku bahanzi bari basanzwe bakora umuziki mbere ya Covid-19; abahanzi bagaragaje ubushake bwo gukorana n’umushinga, abahanzi basanzwe bazwiho ubuhanga mu buhanzi bwabo cyane cyane mu miririmbire no kuba afite indirimbo izwi

Uyu muhanzi yavuze ko muri uyu mushinga w’indirimbo zishingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda hari hiyandikishije abahanzi 35 akanama nkemurampaka gatoranya abahanzi 10 ari nabo bagiye gukorana n’uyu mushinga.

Ni we uzajya abafatanya n’aba bahanzi kwandika indirimbo. Ati “Nabo bazabigiramo uruhare kubera ko ntabwo waha ku ngufu indirimbo umuhanzi mugenzi wawe kandi igihangano atakigizemo uruhare.”

“Wenda hari abadafite ubumenyi bwo kwandika cyane, abo ngabo ni bo tuzafasha byisumbuyeho. Ariko usanzwe azwi kwiyandikira, ikintu kiba ni ukungurana ibitekerezo no kunoza igihangano.”

Uyu muhanzi yavuze ko bagiye guhugura aba bahanzi uko ari 10 ibijyanye n’ubucuruzi bw’ibihangano ndetse n’uburyo bw’imyandikire y’indirimbo zishingiye ku muco, hanyuma batangiza ibikorwa by’uyu mushinga.

Ku ikubitiro, Danny Vumbi azafatanya n’abahanzi ba mbere kwandika indirimbo enye zizahita zisohoka. Uyu mushinga yiteze ko uzaba warangiye muri Mutarama 2021

Avuga ko buri muhanzi azajya ahabwa indirimbo imwe akayishyira ku mbuga zicururizwaho umuziki agafata 80% naho 20% asigaye akayaha nyir’umushinga, kugira ngo azakomeze kubona ubushobozi bwo gufasha n’abandi bahanzi umwaka utaha.

Danny Vumbi ari mu bahanzi na ba Rwiyemezamirimo bafite imishinga 23 yahize indi muri gahunda y'ikigega cyo kuzahura inganda ndangamuco nyuma y'ingaruka bagizweho na Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Umushinga we watsinze ushingiye ku bucuruzi bw’indirimbo zanditse zishingiye ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Abatsinze ni 23: Jocelyne Ujeneza Karita, Patrick Uwineza, Danny Vumbi, Mashakiro Bienvenue, Yvan Buravan, Nkusi Arthur, Rwema Denis, Rwibutso Yvan, Quinto Quarto, Jules Sentore. 

Octave Ufitingabire, Pacifique Himbaza, Niyonsenga Jean Claude, Amuli Patel, Nyamitari Patrick, Nahimana Clemence, Odile Gakire Katese, Nambajimana Prosper, Niyigena Jean Pierre, Jean Hus Nizeyimana, Ndarama Assoumani, Umuhire Credia Ruzigana na Mazimpaka Jean Pierre.

Tariki 24 Nyakanga 2020 ni bwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco na Imbuto Foundation babinyujije muri ArtRwanda-Ubuhanzi batangije 'Gahunda Igamije kuzahura Icyiciro cy’Inganda Ndangamuco'.

Iyi gahunda yitezweho gutanga ibisubizo bizafasha abahanzi mu guhangana n’ingaruka bafite muri ibi bihe bikomeye by'iki cyorezo. Yatangiranye inkunga y'ingoboka ya miliyoni 300 Frw azafasha abahanzi n'ibigo bitandukanye kubasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Umuhanzi Mico The Best ubarizwa muri Label ya Kikac Music ari mu mushinga w'indirimbo zishingiye ku muco

Umuhanzi Rugamba Yverry ari mu batoranyijwe mu mushinga w'indirimbo zishingiye ku muco


Umuhanzi Niyo Bosco wakunzwe mu ndirimbo 'Ubigenza ute? ari mu bazajya bafatanya na Danny Vumbi kwandika indirimbo

Danny Vumbi yatangaje urutonde rw'abahanzi 10 yashyize mu mushinga we w'indirimbo zishingiye ku muco








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sorange umuredwa3 years ago
    mico ndagukundepe umuziki waw uranyubaka kandi ndifuza kuza kubona
  • sorange umuredwa3 years ago
    mico ndagukundepe umuziki waw uranyubaka kandi ndifuza kuza kubona





Inyarwanda BACKGROUND