Nyuma yo kumuca inyuma bikamubabaza bikabije ndetse bikanabaviramo gutandukana, umugore yakase ubugabo bw’uwahoze ari umugabo we arangije amenaho acide abona kubujugunya mu bwiherero.
Uyu mugore yabanje kureshya uwahoze ari umugabo we kuko bari
baratandukanye, aramushuka kugeza ubwo undi amwihaye wese yibwira ko bongeye
gusubira mu rukundo bahozemo, umugore amaze kubona ko yamufatishije neza yahize
afata umukasi akeba ubugabo bwe bwose arangije abumenaho acide mbere yo
kubujugunya mu bwiherero.
Uyu mugore na we yagerageje kwiyahura akoresheje ibinini 40
bisinziriza, mbere yuko yiyahura yabanje kwandika ibaruwa igira iti ”niba
ntabashije kwegukana uyu mugabo, nta wundi wemerewe kubana na we”aha yabivugaga
ashingiye kukuba yarangije kumukuraho ubugabo we bwose uko bwakabaye.
Ibi bintu biteye ubwoba byabereye mu rugo rw’abashakanye mu
mujyi wa Tayiwani. Nk’uko amakuru abitangaza, abashakanye bari baratandukanye
mu gihe kitarenze ukwezi mbere yo kwihorera.
Polisi ntiyabashije kubona ubugabo bw’uwahohotewe ndetse iza gusanga nyirabayazana yataye ubwenge nyuma yo kunywa ibinini 40. Aba bombi bahise bajyanwa kwa muganga igitarganya bose baratabarwa ariko umugabo ntiyabashe gusubizwaho ubugabo bwe.
Src: Dailymail
TANGA IGITECYEREZO