RFL
Kigali

Alarm Ministries yatumiye Vestine & Dorcas, Healing WT na Prosper Nkomezi mu gitaramo izakorera muri Kigali Arena

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/12/2020 20:29
0


Nyuma y'uko Alarm Ministries itangaje ko igiye gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Arena, kuri ubu yamaze gutangaza abahanzi n'abaririmbyi izaba iri kumwe nabo mu gitaramo yise 'We're back in live concert' kizaba tariki 20 Ukuboza 2020.



Nk'uko ubuyobozi bwa Alarm Ministries bwabitangarije InyaRwanda.com kuri uyu wa Kabiri ni bwo batangaje abaririmbyi n'abahanzi bazaba bari kumwe nabo muri iki gitaramo gitegerejwe n'abatari bacye, abo bazafatanya nabo akaba ari; Healing Worship Team, Prosper Nkomezi na Vestine & Dorcas bakunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo yabo bise 'Nahawe ijambo' yanditswe na Niyo Bosco. Ni indirimbo yatumbagije izina ry'aba bana b'abakobwa b'i Musanze, dore ko kugeza ubu imaze kurebwa kuri Youtube n'abarenga ibihumbi 884 mu mezi 2 imazeho.


Vestine na Dorcas batumiwe mu gitaramo kizabera muri Kigali Arena

David Gakunzi umwe mu bayobozi ba Alarm Ministries, mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa InyaRwanda.com ku murongo wa telefone, yavuze ko igitaramo cyabo kitazarenza abantu 1,500 bazacyitabira. Ni mu gihe Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 10. Ibi bisobanuye ko kutarenza abantu 1,500 ari mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kwirinda Covid-19, bikaba byumvikanisha ko abantu bazaba bicaye bahanye intera mu buryo bugaragara.

David Gakunzi yagize ati "Igitaramo kizinjiza abantu 1,500, nibo bazinjira muri salle bonyine. Ibiciro (byo kwinjira) nabyo birahari, buri kintu cyose kirahari, n'uko abantu bazinjira birahari. Ibiciro biri mu byiciro bitatu, hari VVIP, VIP n'ahandi hasanzwe." Yavuze ko amatike yatangiye kugurishwa akaba ari mu byiciro bitatu; muri VVIP itike ni 20,000 Frw harimo kurya no kunywa, muri VIP itike ni 10,000 Frw harimo kunywa gusa, naho mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw. Yavuze ko abaririmbyi bazafatanya nabo bazabatangaza vuba cyane.


Prosper Nkomezi yatumiwe mu gitaramo cya Alarm Ministries

Alarm Minisries ni itsinda rimaze imyaka irenga 20 mu muziki usingiza Imana, rikaba ryaramamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; 'Hariho impamvu', 'Songa mbele', 'Asiye badirika', 'Mungu ni Yule Yule', 'Turavuga ishimwe ryawe', 'Hashimwe', n'izindi. Mu mpera za 2019, iri tsinda ryakoze ibirori bikomeye byo kwizihiza Yubile y'imyaka 20. Bagiye gukorera igitaramo muri Kigali Arena, babisikana n'abaramyi James & Daniella bamamaye mu ndirimbo 'Mpa amavuta', cyabaye tariki 01/03/2020 ari nacyo gitaramo cya nyuma cya Gospel cyabaye mbere y'uko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda.


Alarm Ministries igiye gukora igitaramo gikomeye kizabera muri Kigali Arena


Healing Worship Team mu bazaririmba mu gitaramo cya Alarm Ministries


Igitaramo Alarm Ministries igiye gukorera muri Kigali Arena

REBA 'NAHAWE IJAMBO' INDIRIMBO YA VESTINE & DORCAS









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND