RFL
Kigali

LeBron James yongeye kugaragaza intimba ahorana y'urupfu rwa Kobe Bryant n'umukobwa we Gianna

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/12/2020 17:30
0


Umunyabigwi muri shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi nka NBA, LeBron James, yagiye mu myitozo y'ikipe ye ya LA Lakers yambaye umupira uriho ifoto ya nyakwigendera Kobe Bryant n'umukobwa we Gianna baguye mu mpanuka ya kajugujugu muri Mutarama 2020.



LeBron James yagaragaje ko igihe cyose azahora yibuka mukuru we yafataga nk'intwari kandi yatabarutse agikenewe. Iki gikorwa leBron James yakoze, cyazamuye amarangamutima ya benshi mu bakunzi ba LA Lakers ndetse n'abakundaga uyu mukinnyi wasize intimba mu mitima ya benshi.

LA Lakers yahataniye igikombe cy'umwaka ushize w'imikino, kugira ngo iheshe icyubahiro Kobe Bryant dore ko imikino myinshi ya nyuma (Finals) bayikinnye bambaye imyenda ya Mamba, izina rizwi cyane kuri Kobe Bryant.

Muri Mutarama 2020, Kobe Bryant, umukobwa we Gianna wari ufite imyaka 13 ndetse n'abandi bantu 7 bapfuye urupfu rutunguranye, mu mpanuka ya kajugujugu.

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, ikipe ya LA Lakers Kobe Bryant azahora mu muryango wabo. Yagize iti "Igihe cyose umuryango uza mbere", bakurikizaho ifoto LeBron James yambaye umwenda uriho kobe Bryant n'umukobwa we Gianna bitabye Imana.

LeBron James yagiye mu myitozo ya LA Lakers yambaye umwenda uriho ifoto ya Kobe Bryant n'umukobwa we Gianna bitabye Imana

Kobe Bryant na Gianna baguye mu mpanuka ya kajugujugu yabaye muri Mutarama 2020





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND