RFL
Kigali

"Nshobora guterera ivi umuhungu, nkunda Cecile" Nabonibo wiyemerera ko ari umutinganyi yasabye Karidinali Kambanda ikintu gikomeye-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:7/12/2020 19:44
2


Nabonibo Albert mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda TV yahishuye ko ari umufana ukomeye w'umuhanzikazi Cecile Kayirebwa, anasaba Cardinal Antaine Kambanda kugendera mu nzira ya Papa agatanga umusanzu ku burenganzira bw’abatinganyi (LGBTI+Pesons) bwo kubaho mu miryango yabo badahohotewe.



Nabonibo Albert umwaka ushize ni bwo yeruye atangaza ku mugaragaro ko ari umutinganyi anagaragaza ko bakeneye amategeko abarengera kuko bakorerwa ihohoterwa. Icyo gihe yifashishije ibinyamakuru byinshi kandi bikomeye birimo BBC, Reuters, Rfi n’ibindi. Ubu ni umuhuzabikorwa w’ihuriro ”Isange Rwanda”. 

Ni ihuriro rigizwe n’imiryango 18 iri hirya no hino mu gihugu. Nk’uko yabisobanuye yavuze ko ”Isange Rwanda” bayishinze kugira ngo bakore ubuvugizi aho bishoboka mu Rwanda, abatinganyi (LGBTI+Pesons) nabo bagire amategeko abarengera.


Nabonibo Albert yavuze ko ashobora kuzaterera ivi umuhungu cyangwa umukobwa kuko byose ari uburenganzira bwe

Mu minsi ishize, Papa Francis binyuze mu cyegerenyo cyiswe ”Francesco” aherutse kugaragaza ko abaryamana bahuje ibitsina bakwiye guhabwa uburenganzira bwo kubaho mu miryango yabo bavukamo ntibahozwe ku nkeke. Icyo gihe Nabonibo Albert aganira na BBC yagaragaje ko yishimiye ibyo Papa yavuze. Yagize ati ”Byonyine kuba yabivuzeho ubwabyo ni intambwe ikomeye kuko n’ubundi ni urugendo”.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na InyaRwanda TV, Nabonibo Albert yavuke ko nyuma y’iri jambo rya Papa, yakomeja gukurikirana ibiganiro bitandukanye by’abasenyeri muri Kiliziya Gatorika. Ngo bo bafite ubushake bwo guharanira ko abatinganyi bakwitabwaho ndetse banakurikiranwa.

Yongeyeho ko ari amahirwe akomeye kuba u Rwanda rwaragize umu Cardinal (Antoine Kambanda) amusaba kugendera mu murongo nk’uwa Papa agatanga umusanzu we muri Kiliziya Gatorika mu guharanira uburenganzira bw’abatinganyi bakabaho mu miryango yabo badahozwa ku nkeke.

Yagize ati ”Na Cardinal nawe numva azagendera muri uwo murongo noneho byihuse we akaba afite noneho ibukuru yagera, hanyuma akaba nawe yatanga umusanzu we muri Kiliziya Gatorika kugira ngo abo bantu bafashwe mu burenganzira bwabo”.

Icyo Kiliziya Gatolika mu Rwanda ivuga ku byatangajwe na Papa ku bijyanye n'ubutinganyi

Mu gihe gishize hari ibinyamakuru mpuzamahanga byanditse ko Papa Francis ashyigikiye ko abatinganyi bashyingiranwa mu buryo bwemewe n'amategeko-icyakora nyuma y'ayo makuru Kiliziya Gatolika mu Rwanda yayamaganiye kure ishimangira ngo Papa Francis adashyigikiye ko abatinganyi bashyingiranwa. 

Kiliziya Gatolika yatangaje ibi binyuze mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryateweho umukono na Musenyeri Filipo Rukamba Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Muri iryo tangazo harimo ahagira hati:

Papa Fransisko ntashyigikiye na busa abagabo babiri cyangwa abagore babiri babana nk’umugabo n’umugore kuko binyuranyije na kamere muntu, bikaba bihabanye n’amahame ya Kiliziya Gatolika ndetse bitabasha kungura umuryango mugari w’abantu haba mu burumbuke cyangwa mu ihirwe nyaryo umutima wa muntu wifuza. 

Iryo tangazo rikomeza rigira riti: "Bene ayo mahitamo ni icyaha Kiliziya Gatolika itahwemye kwamagana. Icyakora Imana ntitererana abanyabyaha. Icyo Papa Fransisko avuganiraho ababana bahuje ibitsina ni uburenganzira bwo kubaho mu miryango yabo bavukamo ntibahozwe ku nkeke. Ikindi ni ukubaba hafi no kubafasha nk’abanyantege nke nyine mu guhindura imyitwarire no kunganirwa mu kuri n’urukundo.”

Nabonibo Albert yavuze ko yaterera ivi umusore mu gihe abatinganyi bahabwa uburenganzira bwo gushyingiranwa mu Rwanda

Mu bindi Nabonibo yagarutseho yavuze ko ubu burenganzira bw’uko bavutse baharanira mu Rwanda, bubonetse ashobora gufata umwanzuro akaba yaterera ivi umusore yihebeye cyangwa se inkumi kuko byose ari uburenganzira bwe.

N’ubwo kugeza ubu avuga ko akiri ku isoko ngo afite intego yo kuzagira umuryango umukomokaho akagira umugore n’abana. Nabonibo Albert mbere yo gutangaza ko ari umutinganyi ku mugaragaro izina rye ryari rizwi mu muziki wa gospel.

Yavuze ko yafashe umwanzuru wo guhagarika umuziki kuko bitari bigishobotse kuguma gukora umuziki wa Gospel kuko ADEPR yasengeragamo itemera abatinganyi. Ibi abifata nk’ihohoterwa cyo kimwe n’izindi ngero nyinshi yagiye agarukaho.

Usibye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yibona cyane mu njyana gakondo ari naho yahereye avuga ko afana byizameyo umunyabigwi Cecile Kayirebwa. Ati ”Wenda sinanaguhisha njye nkunda Cecile Kayirebwa kuko aririmba ikinyarwanda nkumva ndagikunze cyane ariko n’abandi mba numva ari byiza. Ariko Cecile Kayirebwa we njye ni umuhanzi nkunda ku mutima”.

Yasabye abanyarwanda guhindura imyumvire bagatsinda ivangura iryo ariryo ryose avuga ko abatinganyi ari abanyarwanda kandi bafite ubwenge bwakubaka igihugu.


N'ubwo ari umutinganyi, ngo arateganya kuzagira umuryango (umugore n'abana)

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NABONIBO ALBERT


VIDEO: Aime Filmz






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkusi Norbert3 years ago
    Asyiwe byonyine nokukureba biteye isesemi!
  • cece3 years ago
    nanjye ntzo ndabona no kumureba biteye isesemk asyiiiiiiiii





Inyarwanda BACKGROUND