RFL
Kigali

Amafoto utabonye y'ubukwe bwa Dj Toxxyk n'umukunzi we baherekejwe n'abarimo Miss Bagwire, Karen Bugingo n'abandi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/12/2020 10:16
0


Ku wa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020 umuhanzi akaba n’umu Dj Arnold Ishimwe uzwi kandi nka Dj Toxxyk yasabye anakwa umukunzi we witwa Tara Ndekezi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, banafitanye umwana.



Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, aho Tara Ndekezi asanzwe atuye. Dj Toxxyk yari aherekejwe n’abantu barimo Hope Nigihozo Umugore wa Dj Miller witabye Imana, Bagwire Keza Joannah wabaye Nyampinga w’Umurage mu 2015 n’abandi benshi. 

Yanditse kuri konti ya Instagram ye avuga ati “Umugore wanjye” arenzaho emoji y’umutima. Tara Ndekezi we yasohoye ifoto bari kumwe, avuga ko ari cyo gisobanuro cy’umunezero udasanzwe abantu bajya bavuga. Ati “Uku niko ibyishimo bigaragara.”

Tara Ndekezi ugiye kubana na Dj Toxxxyk afite amaraso y’umubyeyi w’Umunyarwanda n’Umwarabu. Ni mu gihe Toxxyk avuga ku Munyarwandakazi n’Umushinwa.

Dj Toxxyk atangiye urugendo rushya rw’ubuzima bwe na Tara Ndekezi, nyuma yo gutandukana n’umunyamideli Sacha Kate babyaranye umwana w’umukobwa bise Perla.

Toxxyk yabyaranye na Sacha Kate ubwo yari afite imyaka 22 y’amavuko. Sacha Kate yakanyujijeho mu rukundo na Nizzo Kaboss wo muri Urban Boys, ndetse yabaheho umuhanzikazi aza kubivamo.

Mu Ukuboza 2019, Toxxyk yasohoye indirimbo yise ‘Pull Up’ yakoranye na Angel Mutoni na Kivumbi. Ni nyuma y’indirimbo ‘Happy Faces’ yakoranye na Davis D. Uyu musore amaze iminsi avanga umuziki mu bitaramo bikomeye

Toxxyk w’imyaka 27 y’amavuko, ni umwe mu ba DJ bazwi cyane mu mujyi wa Kigali kubera kwitabira ibitaramo bitandukanye. Yatangiye umwuga wo kuvangavanga imiziki (Dj) guhera mu mwaka wa 2013.

Toxxyk ni umwe mu bagize itsinda ry’aba DJs rya ‘Dream Team DJs’ harimo, DJ Jullz na DJ Marnaud wasusurukije abantu mu Bubirigi muri Werurwe 2019.

Dj Toxxyk yasabye anakwa umukunzi we babyaranye

Tara Ndekezi wasabwe akanakobwa na Dj Toxxyk ati "Uku niko umunezero ugaragara"

Dj Toxxyk yagiye gusaba no gukwa umukunzi we babyaranye aherekejwe n'abarimo Nigihozo Hope umugore wa Dj Miller witabye Imana

Tara Ndekezi, umukunzi wa Dj Toxxyk ni uko yagaragaraga ku munsi udasanzwe mu buzima bwe

Imirimbo y'ubwiza yari itambirije umubiri w'umukunzi wa Dj Toxxyk ku munsi w'ubukwe

Dj Toxxyk wari warimbye mu myambaro ya Moshions, yambitse impeta y'urukundo umukunzi we

Toxxyk n'umukunzi we batangiye urugendo rushya rw'ubuzima bwabo bwabanjirijwe no kwibaruka imfura yabo

Dj Toxxyk yagiye gusaba no gukwa aherekejwe n'abarimo Miss Bagwire Keza Joannah [uwa gatatu uturutse ibumoso] na Nigihozo Hope [uwa kabiri uturutse iburyo]

Toxxyk kandi yaherekejwe n'abarimo Karen Bugingo wanditse igitabo 'My name is Life' kigamije kuzamura ubumenyi ku ndwara ya Kanseri ndetse na Michou [Miichlynn]

Karen Bugingo mu 2018 yamuritse igitabo kigaragaza urugendo rw'imyaka itandatu yamaranye kanseri ariko akaza kuyikira

Tara Ndekezi yari yarimbye ku munsi w'ubukwe bwe, mu mpeta nziza n'impano yapfunyitswe n'inzu y'imideli ya Moshions

Tara Ndekezi n'umuvandimwe ku munsi w'ubukwe bwe na Dj Toxxyk yakunze urudashira

Wari umunsi w'umunezero kuri Toxxyk na Tara Ndekezi batumye ibyishimo bitaha mu miryango yabo

Inseko ya Tara Ndekezi wegukanye umutima wa Dj Toxxyk

Dj Marnaud ubarizwa muri Dream Team na Dj Toxxyk yamwifurije kurushinga rugakomera

Tara Ndekezi mu mitako ihambaye ku mubiri we nk'umugore wizihiye umugabo we-Dj Toxxyk ati "Umugore wanjye"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND