RFL
Kigali

Indirimbo 5 z’abahanzi nyarwanda zisoje icyumweru zikunzwe mu gihugu hose-Ubushakashatsi

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:6/12/2020 17:07
1


Iminsi 7 ni myinshi ku bahanzi kuko usanga buri munsi mu nzu zitunganya imiziki hasohoka indirimbo nyinshi nyamara hakamamara mbarwa bitewe n’ubuhanga bwa ba nyirazo ndetse no kutita mu kuzimenyekanisha. Reka twifashishe ibiganiro bica kuri za radiyo zitandukanye turebe indirimbo ziganje mu gukundwa muri iyi minsi irindwi dusoje.



Mu mujyi wa Kigali hari amaradiyo menshi ariko muri yo ni make agira ibiganiro biha umwanya abakunzi b’umuziki bakitorera indirimbo zabashimishije ahubwo usanga bakina indirimbo muri rusange. Ikiganiro Isango Top Chart ni kimwe mu bikunzwe cyane muri Kigali, kikaba kiba buri wa Gatandatu kigakinirwamo indirimbo 20 zakunzwe mu cyumweru cyose aho abafana batora bakoresheje inzira zitandukanye zigenwa n’ugikora.

INYARWANDA ishatse kumenya indirimbo 5 zikunzwe muri icyo kiganiro yahawe inyandiko iriho indirimbo 10 ariko icyari kigenderwe ni ukureba 5 zonyine. Iyo nyandiko iragira iti: ”ISANGO TOP CHARTS 05-12-2020”. Gikorwa na Gutermann Guter 

5. Kakageste


Iyi ndirimbo ni iy’umuhanzikazi ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Priscillah Umuratwa ariko aherutse kuvuga ko azajya yitwa Scillah mu korohereza abafana be kumuhamagara. Yayisohoye ku ya 13 Ugushyingo 2020 imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 100.

4. Ibibaba

Indirimbo yakozwe na Danny Vumbi ayisohora ku ya 5 Ugushyingo 2020 imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 88 kuri shene ye ya You Tube.

3. Abu Dhabi

Iyi ni indirimbo yafatiwe amashusho muri Tanzania. Ni iya Itahiwacu Bruce Melodie umaze kwamamara nka Munyakazi bitewe no gukora ahozaho. Yasohotse ku ya 20 Ugushyingo 2020 imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 683.

2.Atansiyo

Indirimbo yafatiwe amashusho i Dubai, ni iya Platin umaze kwamamara nka P, yagiye hanze ku ya 7 Ugushyingo 2020, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 237.

1.Worokoso


Iyi ndirimbo ya Marina yafatiwe amashusho mu Bubiligi yagiye hanze ku ya 21 Ugushyingo 2020, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 126 kuri shene ya The Mane Music


Huye umuziki uhagaze gute?

Mu Mujyi wa Huye hamwe mu hatangiriye imyidagaduro ivuguruye muri za 2007 na 2008 ubwo Kaminuza y’u Rwanda yari ikiri ku isonga abahanzi benshi bafite izina muri uyu muziki bazi neza akamaro ka Radiyo Salus dore ko muri iyo myaka yo hejuru wasanganga abahanzi bava i Kigali bakerekeza i Huye gushaka abanyamakuru bayikoreraga mu biganiro byubatse izina n'ubwo ingoma zahinduye imirishyo ikibuga kikicurika, Kigali ikaba ariyo iba igicumbi cyo kwamamara ku bahanzi n'ubwo atari ko byahoze.

Ikiganiro Salus Top Ten ubu gikorwa na Twiringiyimana Jean Claude, Ni ikiganiro abakunzi b’abahanzi nyarwanda bitorera indirimbo 10 bakunze ndetse bakanaziha amanota. INYARWANDA yabajije uwo munyamakuru inyandiko y’izo ndirimbo n’amanota zifite bityo ahita ayohereza akoresheje urubuga rwa Whatsapp. Ni indirimbo 10 ariko hakenewe kureba 5 zonyine zisoje icyumweru zikunzwe mu bakurikira ya Radiyo yahoze ari irerero ry’itangazamakuru mu Rwanda.

5.Imbeba ifite amanota 55%

Iyi ndirimbo ya Papa Cyangwe na Igor Mabano yasohotse ku ya 22 Ukwakira 2020 imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 341.

4. Agacupa ifite amanota 58%

Iyi yakozwe na Nel Ngabo ayishyira hanze ku ya 12 Ukwakira 2020 imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 247 kuri shene ya ye You Tube.

3. Sound ifite amanota 63%

Iyi yakozwe na Safi Madiba ayisohora ku ya 24 Ukwakira 2020, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 375 kuri shene ye ya You Tube.

2. Atansiyo ifite amanota 70%

Indirimbo yafatiwe amashusho i Dubai, ni iya Platin umaze kwamamara nka P, yagiye hanze ku ya 7 Ugushyingo 2020, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 237.

  1. Abu Dhabi ifite amanota 78%

Iyi ni indirimbo yafatiwe amashusho muri Tanzaniya, ikaba iya Bruce Melodie  

Mu Majyaruguru bafite indirimbo bakunze cyane kurusha izindi

Umunyamakuru Gasore Valens ukora kuri Radiyo Ishingiro INYARWANDA yamubajije indirimbo zikunzwe yo dore ko bafite ikiganiro kitwa Ishingiro Top 20 noneho asobanura ko hari indirimbo zabiciye bigacika muri iki cyumweru dusoje

5. Worokoso

Iyi ndirimbo ya Marina yafatiwe amashusho mu Bubiligi yagiye hanze ku ya 21 Ugushyingo 2020 imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 126 kuri shene ya The Mane Music

4. Umutoso

Yakozwe na Muchoma na The Ben, yasohotse ku ya 19 Ugushyingo 2020, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 118.

  1. For real

Iyi yahuriyemo The Ben na Igor Mabano, yasohotse ku ya 20 Ugushyingo 2020, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 146 kuri shene ya You Tube ya Mabano.

  1. Atansiyo

Iyi ndirimbo ya Platini yafatiwe amashusho mu Bubiligi, yagiye hanze ku ya 21 Ugushyingo 2020, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 126 kuri shene ya The Mane Music

1.   Abu Dhabi

Iyi ndirimbo ya Bruce ni yo yaje ku mwanya wa mbere 

INYARWANDA ntiyabashije kureba indirimbo zikunzwe mu ntara y’Iburengerazuba, ariko mu Burasirazuba ho Sean umunyamakuru ukorera Radiyo na Telelviziyo IZUBA yasobanuye ko mu biganiro byaho bya showbiz indirimbo ziganza ari: Abu Dhabi, Kakageste, Atansiyo n'Ubushyuhe isubiyemo. 

Nubwo izo ndirimbo zikunzwe haracyari intege nke mu kuzisangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga ku buryo zirebwa cyane kuri izo shene z’abahanzi. Abahanzi bari bakwiye gukomeza kumenyekanisha ibihangano byabo mu itangazamakuru kuko ubufatanye ari bwo buzateza imbere umuziki nyarwanda. 

Mu gihe umuhanzi yateguye umushinga w’indirimbo akwiriye kwibuka ko hatagomba kubura ingengo y’imari ihagije yo kumenyekanisha ya ndirimbo ye dore ko indirimbo abanyarwanda batayimenye idashobora kubashimisha. INYARWANDA ishimiye abantu bose bagize uruhare muri iyi nkuru.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IHIMBAZWE MARIE ODILE1 year ago
    NIBYIZA CYANE





Inyarwanda BACKGROUND