RFL
Kigali

Umugore yakoze ibitangaje ku isi azenguruka umujyi anyonga igare yambaye ubusa kugira ngo agere ku ntego yihaye- AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:5/12/2020 13:56
0


Ni kenshi cyane abantu bakora ibintu bamwe bakabita abarwayi bo mu mutwe, gusa hari igihe umuntu akora ibitangaje kubera intego yihaye n’icyo ashaka kugeraho nk’uko umugore witwa Kerri Barnes yazengurutse umujyi wa London yambaye ubusa ari ku igare agamije kubona amafaranga afasha abafite ibibazo byo mu mutwe.



Uyu mugore yavugishije benshi mu Bwongereza, aho yagaragaye ari ku igare yambaye ubusa, agenda ibiromotero hafi 10. Intego ye avuga ko kwari ugushaka uko yabona amafaranga yo gufasha abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe ndetse akanavuga ko yifuza kugabanya impfu z’abapfa biyahuye.

Woman Cycles Naked Around London To Raise Money For Suicide Prevention

Kerri, yifuzaga ko uyu mwaka wa 2020, warangira agize icyo akora kikamenyekana. Kuzenguruka ujyi ku igare abenshi bakamwita umurwayi wo mu mutwe, ni igitekerezo yahawe n’umwe mu bo babana mu nzu amubwira ko mu kubona amafaranga yo gufasha, agomba kugendera ku igare yambaye ubusa agenda asaba inkunga, iki gitekerezo yaracyumvise maze abishyira mu bikorwa.

Kerri wari wiswe umurwayi wo mu mutwe, aganira n’itangazamakuru yagize ati: "Nifuzaga rwose kugira icyo nkora muri uyu mwaka kugira ngo mbamurikire mu gukangurira abantu kwirinda kwiyahura no gukusanya amafaranga yo gufasha abantu bafite ibibazo byo mu mutwe,”.

Credit: Kerri Barnes

Nyuma yo kubura umuvandimwe we yiyahuye, niko gutangira ubukangurambaga agendera ku igare yambaye ubusa ku gitekerezo yahawe n’uwo babana. Ati: "Rero, nashakaga gukora ikintu ntekereza ko nzakora ariko gisekeje, noneho uwo twabanaga mu nzu yatanze igitekerezo cyo gutwara igare nambaye ubusa."

Credit: Kerri Barnes

Uyu mugore yazengurutse umujyi, ariko inshuti ze zigenda zimufotora ahantu hose ariko we ashaka kwaka inkunga y’amafaranga yo gufasha abafite ibibazo.

Credit: Kerri Barnes

Src:wandsworthguardian.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND