Kigali

Premier League: Abafana bemerewe kugaruka ku bibuga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/11/2020 15:37
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza 'FA' ryatangaje ko guhera mu Ukuboza 2020, shampiyona y'icyiciro cya mbere n'icyiciro cya kabiri bizaba byemerewe kwakira umubare ntarengwa w'abafana ku bibuga.



Guhera muri Werurwe 2020, shampiyona y'u Bwungereza mu byiciro byose ikinwa nta bafana bari ku bibuga kubera icyorezo cya Coronavirus kibasiye abatuye Isi.

FA yatangaje ko guhera tariki ya 02 Ugushyingo 2020, Imikino ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza 'Premier League' izaba yemerewe kwakira abafana ibihumbi bine (4,000) kuri buri mukino, mu gihe mu cyiciro cya kabiri 'Championship' izaba yemerewe kwakira abafana ibihumbi bibiri (2000) kuri buri mukino mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus.

Umuyobozi muri FA, Rick Parry, yatangaje ko ibindi byiciro shampiyona zizakomeza gukinwa mu muhezo. Rick Parry yatangaje ko ari cyo gihe kugira ngo abafana bishimire ko bagarutse ku bibuga nyuma y'amezi umunani.

Yagize "Twongeye kubaha ikaze, Abafana ntibari bishimye, bari bakumbuye kubona amakipe yabo akina, ntekereza ko ari ikintu cyo kwishimira ku bafana bitari ku makipe gusa". "Tugomba kubyubahiriza, kuko ikituraje ishinga ni ugukora ibishoboka byose kugira ngo umubare w'abafana ku kibuga uziyongere".

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko biza gufasha amakipe mu rwego rw'ubukungu, kuko yari amaze igihe kinini atabona inkunga y'amafaranga ivuye mu bafana kandi ntabwo ari amafaranga gusa kuko n'umwuka wo guhangana ku makipe cyane cyane ari iwayo uzagaruka, abafana bakaryoherwa.

FA yashyizeho umubare ntarengwa w'abafana bemerewe kwinjira ku mukino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND