RFL
Kigali

Jose Chameleone mu myiteguro yo gufungura Televiziyo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/11/2020 14:08
0


Umuhanzi Jose Chameleone agiye gufungura Televiziyo yashinze ku giti cye izaba yitwa Leone Television, ikaba iteganijwe gutangira gukora mu kwezi kwa cumi na kabiri.



Joseph Mayanja uzwi mu muziki ku izina rya Jose Chameleone ni umwe mu bagabo bateje imbere umuziki wo mugihugu cya Uganda by'umwihariko akaba anakomeye mu njyana ya Afro Beat ku mu gabane wa Africa.

Umwaka wa 2020 ni umwe mu myaka yahiriye umuhanzi Jose Chameleone dore ko bimwe yifuzaga yabigezeho birimo nko kwiyamamaza ku mwanya w’umuyobozi mukuru w'umujyi, kuri ubu akaba ari muri gahunda yo kwiyamamariza kuba Meya. Iyi kampanye ye yayise 'Lord Mayoral Campaign'.

Nk'uko yabitangarije ikinyamakuru Big Eye gikorera mu gihugu cya Uganda, Jose Chameleone yavuze ko ageze kure umushinga wo gutangiza televiziyo ye izaba yitwa Leone Television. Yatangaje ko gufungura iyi televiziyo ari intambwe ikomeye agiye gutera mu gihe kingana n'imyaka makumyabiri amaze akora umuziki.


Jose Chameleone ugiye gufungura televiziyo yise Leone Television.

Yakomeje asobanura ko ubundi igitekerezo yari afite cyari icyo gushinga radiyo gusa nyuma ni bwo yabitekerejeho neza abona televiziyo ariyo nziza kurusha Radiyo, maze aba ariyo ahitamo. Yaniseguye ku bafana be bamubuze mu muziki avuga ko bamwihanganira kuko amaze igihe ahugiye mu yindi mishinga kandi nayo izabagirira akamaro.

Yanagarutse kandi ku byo iyi televiziyo ye Leone Television izajya yibandaho, ikaba izajya yibanda ku myidagaduro ikubiyemo umuziki, imikino, filime n’ibindi. Ikindi izibandaho ni ibiganiro bihugura urubyiruko bizarufasha kwiteza imbere.

Jose Chameleone yasoje avuga ko byari inzozi ze gufungura igitangazamakuru mu gihugu cye, akaba yishimiye cyane ko inzozi ze zigiye kuba impamo. Iyi televiziyo ikazaba igaragara kuri channel ya GOTV 541 ndetse no kuri DSTV.

Chameleone akaba agiye ku rutonde rw’abahanzi bafite ibitangazamakuru mu karere k'ibiyaga bigari, akaba arusanzeho umuhanzi Diamond Platnumz washinze Radiyo na Televiziyo byitwa Wasafi Radio na Wasafi Tv.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND