RFL
Kigali

Namusabye imbabazi-Muchoma yakoranye indirimbo na The Ben nyuma y’imyaka 5 amwibasiye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/11/2020 9:15
0


Umuhanzi Muchoma yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Umutoso’ yakoranye na Mugisha Benjamin [The Ben], ni nyuma y’imyaka itanu ishize yibasiye uyu muhanzi uri mu bakomeye avuga ko abayeho nabi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Muri Gicurasi 2015, Mucoma yasohoye indirimbo yasubiyemo yise ‘Koko Remix’, aho mu gitero cya nyuma aririmba abwira umuraperi Green P kwitabira Guma Guma agashakira itike mukuru we The Ben kuko ‘yakubiswe muri Amerika’.

Icyo gihe-Muchoma yaririmbaga avuga ko The Ben adashobora no kubona ibiceri 200 byo gusohora indirimbo. Aririmba agira ati “Green P gira ujye muri Guma Guma man, ushakire itike The Ben, kuko ubu ngubu yarakubiswe hano ntiyanabona 200 yo gusohora indirimbo. Amerika ntibyoroshye.”

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, Muchoma yibasiwe n’uruhumbirajana rw’abantu bifashishije imbuga nkoranyambaga, bavuga ko yarengereye. Nawe yifashishije konti ye ya Facebook, asaba imbabazi ndetse yerekana ko yagiranye ibiganiro kuri WhatsApp na The Ben.

The Ben yanditse abwira Mucoma ko ari bwo acyumva impano ye, kandi ko bashyigikirana bagatezanya imbere batubakiye ku matiku.

Aba bahanzi bombi basanzwe babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, ariko muri iki gihe bari mu Rwanda, bakoranye indirimbo ishimagiza umukobwa bise ‘Umutoso’ ifite iminota 03 n’amasegonda 10’.

Ni imwe mu ndirimbo zibyinitse zisohotse mu ntangiriro y’iyi ‘weekend’. Muchoma yabwiye INYARWANDA, ko kuva muri Kamena 2015, yakomeje kuvugana na The Ben nyuma y’uko amuhaye imbabazi, baza no kwemeranya gukorana indirimbo.

Uyu muhanzi yavuze ko bifashe imyaka itanu kugira ngo iyi ndirimbo isohoke, bitewe n’uko buri wese yagiye yihugiraho kubera akazi n’indi mirimo aba agomba gutunganya.

Ati “Naramwandikiye musaba imbabazi, dukomeza kuvugana kuva mu 2015. Rero habuze igihe cya nyacyo cyo kuba twahura ngo tunaganire, duhuze neza injyana ndetse tunasubire mu by’amateka, ko nta kibazo gihari. Ubwo rero nibwo twahuriye hano tuba turakoranye.”

Muchoma yavuze ko The Ben ari umuhanzi udasanzwe yigiyeho byinshi, azakenyereraho mu rugendo rwe rw’umuziki. Avuga The Ben yamubonyeho guca bugufi no kugira umutima ufasha abahanzi batanga icyizere mu muziki w’u Rwanda.

Ati “The Ben namwigiyeho kugira ubuntu, no guca bugufi. Ni umuntu nyine wicisha bugufi. Kandi ugira n’urukundo n’umutima wo gufasha.”

Muchoma avuga ko ahurira na The Ben muri studio yabaye nk’umwibutsa ibyo yamuririmbyeho mu ndirimbo ye, agira ati “Niko sha ibintu wankoze koko [Araseka]. Nibyo byatumye nkumenya.”

Muchoma yavuze ko iyi ndirimbo bayikoze mu gihe abanyarwanda basabwaga kuba bari mu rugo, guhera saa moya z’ijoro. Avuga ko bagiye kuri studio inshuro zigera kuri enye batayikora, kubera amasaha; akavuga ko iyi ndirimbo ari umugisha kuri we.

Uyu muhanzi yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo yise ‘Ni ikibazo’ agaragaramo ashwanyaguza Bibiliya, mu gusobanura ko hari igice cy’abantu Imana ititaho kandi bahora ku mavi basiyenga.

Muchoma w’imyaka 30 y’amavuko yakuriye mu buzima afata nk’inzira y’umusaraba, ariko Imana yamukuye ku cyavu anakora umuziki. Azwi mu ndirimbo zirimo; “Sarah”, “My Love”, ‘Mtoto” n’izindi.


Umuhanzi Muchoma yaciye bugufi asaba imbabazi The Ben, ubwiyunge bwabo babwerekanira mu ndirimbo nshya bise 'Umutoso'

The Ben na Muchoma bakoranye indirimbo y'urukundo bavuga ku mukobwa w'ikizungerezi bise 'Umutoso'

Muchoma yavuze ko mu myaka itanu ishize, yashyize imbere kwagura ubushuti bwe na The Ben uri kubarizwa mu Rwanda muri iki gihe

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUTOSO' MUCHOMA YAKORANYE NA THE BEN








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND