Umuhanzi Pallaso ukomoka mu gihugu cya Uganda yatangaje impamvu atigeze asubira kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y'uko hari hamaze iminsi ibihuha bivuga ko yakoreye ibyaha ku butaka bw'icyo gihugu ari nayo mpamvu ngo icyo gihugu cyamubujije kuhasubira.
Pius Mayanja
uzwi nka Pallaso mu buhanzi, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye yakoranye n'itsinda rya TNS yabanagamo n’umuhanzikazi Sheebah. Yanakoze indirimbo ze ari
wenyine zirakundwa. Uyu muhanzi kandi by'umwihariko indirimbo yamuzamuye ni iyitwa 'Amaaso' yakoranye na Good Lyfe yari igizwe na Weasel hamwe na nyakwigendera Radio.
Yongeye kandi
kwamamara nyuma yo gukorana indirimbo na Davido bise 'Twatoba' basohoye mu mwaka
wa 2014. Uyu muhanzi Pallaso yagarutse mu guhugu cya Uganda mu mwaka wa 2012
avuye mu gihugu cya Amerika aho yari amaze imyaka cumi n’itanu atuye.
Mu minsi
ishize uyu muhanzi yari yibasiwe n’amagambo ku mbuga nkoranyambaga bamubaza
impamvu atasubiye kuba muri Amerika kandi ariho umuryango we utuye ugizwe n’umugore
we ndetse n’abana babiri. Abenshi bakaba baravugaga ko uyu muhanzi ashobora kuba
hari ibyaha yakoreyeyo ari nabyo bituma atahasubira.
Abafana b'uyu
muhanzi nabo bakaba baravugaga ko Pallaso yaje ababwira ko azasubira muri
Amerika nyuma y’imyaka itanu gusa kuri ubu akaba yarayirengeje. Pallaso nawe
ntiyigeze abasubiza ku mbuga nkoranyambaga.
Umuhanzi Pallaso watangaje icyamubujije gusubira muri Amerika
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na televisiyo yo muri Uganda yitwa Sqoop Tv, yavuze ko atigeze na rimwe akora icyaha gihanirwa n’amategeko ubwo yabaga muri Amerika, yanongeyeho kandi ko atigeze agaruka muri Uganda kuko yirukanywe ku butaka bw’Amerika, ahubwo ko yaje ku bushake.
Pallaso
yakomeje asobanura impamvu atasubiye kuba muri Amerika nk'uko yari yarabivuze. Yavuze ko
icyamubujije ari uko yarenze ku myaka itanu yari afite ku ruhushya rw’urugendo
(visa), maze leta ya Amerika ikamuha imyaka icumi adakandagira muri cyo gihugu.
TANGA IGITECYEREZO