Abahanzi Nyarwanda bakoze akazi katoroshye ko kuragira umuziki Nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo umuziki wo mu Karere wari wiganje mu bitangazamakuru byo mu Rwanda. Hakozwe iki ngo ubu Nziza Desire abe aza mu Rwanda kwiyegereza itangazamakuru, Sat-B yifuze kumenyekana ari uko yakoranye n’Abahanzi bo mu Rwanda?.
Mu basesenguzi twifashishije harimo umusaza Makanyaga Abadul usobanura ko yatangiye umuziki mu 1973. Ubaze neza wasanga kugeza ubu awukoze imyaka irenga 47 ku buryo yiboneye neza umuziki w’u Rwanda ukura. Abazi Dj Bob cyangwa se abahanzi bakuze bari mu ruganda rw’imyidagaduro biragoye ko waba utazi iryo zina dore ko abahanzi benshi urubyiruko rubona rwubaha ari mu babafashije kumenyekanisha ibihangano byabo.
Dj Theo (Twahirwa Theogene) ni umwe mu bashyize itafari ku bahanzi batandukanye akabakura ku busa akabagira ibikomerezwa bikagaragara ku rubyiniro amashyi agakomwa. Intore Tuyisenge ubu ni we ufite uruhembe rwo kuyobora urugaga rw’abahanzi Nyarwanda, asobanura ko hari imishinga migari iri ku meza y’abayobozi bafite mu nshingano guteza imbere ibijyanye n’umuco n’abahanzi birimo no gushyiraho ingengo y’imari yo gufasha ubuhanzi n’ibindi bifite aho bihuriye nabwo.
Bamwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane
Muri iyi nkuru tugiye kureba mu gihe cy’imyaka 26 ishize aho twavuye
mu gihe Radiyo Rwanda yariho yakinaga indirimbo zo mu bihugu duturanye none ubu
ikaba ikina iz’iwacu kandi nziza noneho, tuze kwitsa ku igereranya hagati y’umuziki
w’u Burundi n’u w’u Rwanda dore ko byari bigoye kumva indirimbo Nyarwanda ba
Lolilo, Big Fizzo, JC Matata, Kidum Kibido na Ndayirangije Job wamamaye mu ndirimbo “Utujede”
bagifite ikamba ry’igikundiro cyaje kuyoyoka bakabura none ubu bakaba bari
kongera kugaruka kandi bigaragara ko hari aho basigaye.
Umuntu ufite imyaka iri hejuru ya 25 yaba yibuka neza igihe yajyaga yumva indirimbo zo mu Burundi zirimo 'Bime amatwi' ya Lolilo yasohotse mu 2007, 'Saga Plage' ye, Kidum Kibido agasohora 'Amasozi' mu 2008, 'Kumushaha' (2010) zikurikiranya zigasimburwa n’indirimbo z’inzayirwa noneho zikaza kwakirwa n’izo muri Tanzaniya ku bwa ba Mr. Nice, ingande zo sinakubwira ariko se ubundi hakozwe iki ngo tube twumva indirimbo z’abahanzi Nyarwanda amasaha 24/24 abahanzi b’ibyamamare nka Rude Boy (Mr P) babe bifuza gukorana indirimbo na Meddy w’umunyarwanda?
Indirimbo ya Meddy (Slowly) ibe izwi mu bihugu bikomeye nka Nigeria na Kenya? Sauti Sol yifuze gukorana na The Ben, byagenze gute? Yvan Buravan atware igikombe mpuzamahanga Prix Decouvert, tubone Bruce Melody muri Coke Studio. Hari ikibyihishe inyuma?
Makanyaga Abdul umaze imyaka 47 avuga iki ku
iterambere ry’umuziki wa none?
Mu kiganiro yahaye InyaRwanda.com kuri telefoni yasobanuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wasangaga umuziki wo muri Congo, Tanzania, Kenya, u Burundi na Uganda ari zo ndirimbo zari zarifatiye abanyarwanda. Izo ndirimbo nizo zari ziganje ariko byagiye bihinduka ku buryo ubu asanga hari intambwe yo kwishimira.
Impamvu rero mbere byari bigoye yayisobanuye. Ati:”Wasangaga umuntu ugerageje gukora umuziki afatwa nk’umusazi ni naho wasangaga
bamwita Sagihobe”. None ubu asanga abahanzi bubashywe cyane dore ko byanabaye ubucuruzi. Avuga ko byakozwe Leta yaretse buri wese ubishaka agakora umuziki kandi habaho
gushishikariza buri wese gutungwa n’umwuga azi aho n’abakobwa bahawe rugari
nyamara mbere y’i 1994 uwageragezaga kuririmba ari umukobwa baramusekaga usibye
ko byari binagoye. Makanyaga Abdul avuga ko kuva mu 2000 ari bwo hadutse
ibyitwa ibisope hanatangira Karahanyuze kuko abari bararirimbye izo ndirimbo
ntibari bagihari, abahari nabwo bari baratatanye.
Makanyaga iyo arebye asanga abahanzi bariho ubu batanga icyizere. Ati: ”Ibintu byose ni buhoro buhoro kandi ubona buri wese ashishikajwe no kuririmba”. Makanyaga ntiyemeranya n’abanenga abahanzi b’ubu baririmba ibyo bita ibishegu kuko umuziki ni urusobe rw’amagambo n’injyana. Ati:”Kuzimiza byaterwaga n’igihe twarimo ab'ubu bakwiriye kuririmba ibyo bashaka ariko kuri za Radiyo hagakinwa ibigerenjuye bigendeye ku muco ariko mu tubyiniro hagacurungwa izo bashaka zidafite umupaka kuko nta mwana ujya kubyina”.
Akomeza avuga ko umuntu uzi ururo n’icyatsi ari we ukwiriye kujya ahacurangirwa indirimbo zirimo bene ibyo binengwa. Makanyaga asobanura ko yemera neza ko koko umuziki w’u Rwanda wamaze guca ku w’u Burundi ku buryo bugaragarira buri wese. Ariko rero yitsa cyane ku cyo abahanzi bashya bakwiriye kwibandaho ku buryo mu myaka iri imbere umuziki nyarwanda wazaca no ku w’abanyatanzaniya, Abanya-Uganda n’ahandi. Umwimerere w’umuziki uranga u Rwanda ni yo yaba intwaro ku muhanzi ushaka kwambutsa muzika nyarwanda.
Ni ibihe byakozwe?
Umuhanzi RiderMlman kuva mu 2006 kugeza ubu aracyayoboye Hip Hop ni we ufite Album nyinshi
Mu Busesenguzi bw’umusaza Makanyaga asanga ishuri rya
Muzika ryaraje gushyiraho itafari kuko hasohoka abanyempano. Kuba abanyarwanda
bakunda umuziki mwiza ni intambwe ndetse Leta kuba yarahaye umwanya abanyempano
bagatungwa n’ibyo bashoboye asanga ari byo byakozwe. Icyakora asaba abakunda
umuziki kutawunenga batagaragaza icyakosorwa kuko buri wese umusanzu we
ukenewe. Makanyaga Abdul ntabwo afite umuzingo (Album) kuko yakoze umuziki
atazi ko uzamutunga gusa ngo ntanibuka umubare w’indirimbo afite kuko hari izo
yibagiwe.
Twahirwa Theogene (Dj Theo) wabaye umujyanama
w’abahanzi benshi bubashywe mu Rwanda ni bande abona bakwiriye ikamba kuva 2006-2020?
Atarasubiza iki kibazo yabanje kwibutsa abantu ko ubwo u Rwanda
rwavaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, inzego zose zari zarazimye noneho Leta ihera ku
byihutirwa. Umuziki rero na wo waje kugenda utekerezwaho.
Abahanzi bagerageje: Butera Knowless, Riderman, Bruce
Melody, The Ben Meddy, King James na Mani Martin nibo asanga bafashe ibendera
mu gihe kinini kandi bakwiriye kubahwa.
Hakorwe iki mu kugeza kure umuziki nyarwanda?
Butera Knowless (Kabebe) kuva mu 2009 kugeza ubu ari ku isonga mu bahanzikazi mu Rwanda ni umwe mu bafite igikundiro mu Karere k'Afurika y'Uburasirazuba
Dj Theo asobanura ko icya mbere ari uko Leta yakangurira
abashoramari kuza gushyira amafaranga muri muzika nyarwanda nk'uko izana
abayashyira mu bikorwa bindi birimo ubukerarugendo, ibikorwaremezo n’ibindi.
Imishinga imwe n’imwe avuga ko ihera mu bifi binini
noneho ntihabe gukora igenzura ku bagenerwabikorwa. Ati: ”Ufite ubushobozi bwo
kwigererayo ahabwa amafaranga akayarya atayashyize mu bikorwa ugasanga abahanzi
basigaye hasi”. Ikindi asanga Leta ikwiriye gushyigikira ku buryo bufatika
igice cy’ubuhanzi n’abana bakizamuka. Gutera inkunga ibikorwa by’umuziki bikava
ku rwego rumwe bigatanga umusaruro. Dj Theo asanga abahanzi bakwiriye kumenya
ko bakwiriye kurenza amaso u Rwanda bagahanga ibihangana n’abandi bafite aho
bageze. Ati:”Nibabe abanyamwuga kandi ikinyabupfura gisagambe”.
Dj Bob asobanura ko habaye kuzamura urukundo
rw’umuziki w’abanyarwanda biza kurangira uw’abarundi utakaye
Ndacyayishimira Jean Bosco wamenyekanye nka Dj Bob ni umwe mu basore b'ibyamamare muri muzika y'u Rwanda wamenyekanye nk'umwe mu bafasha abahanzi kwamamaza ibihangano byabo. Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gucura ibihangano by’abahanzi Nyarwanda ndetse ni na we wamenyekanishaga ibitaramo by’abahanzi barimo Meddy n’abandi bakiyoboye mu muziki w’u Rwanda.
Kuba
rero yagira icyo avuga ku rugendo rwa muzika ntiyaba abeshye kuko niba
yarakoranye na Meddy ataramenyekana akaba ubu yifuzwa n’abanya-Nigeria hari
akazi gakomeye Dj Bob yakoze mu iterambere rya muzika nyarwanda nyuma y'i 1994. InyaRwanda yamubajije abo abona nk’abahanzi
bo kwambikwa ikamba bafatiye runini umuziki urubyiruko ruri kubyina rutazi
abawuruhiye. Dj Bob ati:”The Ben, Meddy, Bruce Melody, Platin, Danny Vumbi na
Mico The Best bari ku isonga”.
The Ben na Meddy bakoze ibishoboka byose basunika umuziki none abanyamahanga batangiye kwifuza gukorana na bo
Mu mboni za Dj Bob waruhiye iterambere ry’uyu
muziki usigaye uvugisha n’abayobozi bakomeye ni iki cyakozwe?
Dj Bob avuga ko nta gushidikanya umuziki w’u Rwanda wasize cyane uw’u Burundi ariko si ibintu byizanye. Ati:”Hari higanje umuziki w’abanyamahanga noneho tugerageza gukundisha abanyarwanda umuziki wacu ni uko twabasize”.
None se hakorwa iki mu gushyikira Abanyatanzaniya?
Dj Bob avuga ko hakwiriye kwagura imbibi mu bahanzi
nyarwanda. Ibi rero byashoboka habayeho ko abahanzi nyarwanda barenga umuziki w’i Kigali
no mu Ntara bagatangira gutekereza gukorana n’ibyamamare kuko 'badusize cyane'. Ikindi
atanga nk’umuti urambye ni uko abahanzi nyarwanda bakora indirimbo ziri ku
rwego mpuzamahanga ku buryo ziba zingana n’iz’abo bifuza gufata cyangwa se
gucaho. Ati: ”Dukwiriye kuva ku kwitwa abalocol (baciriritse) tukaba international (mpuzamahanga)”.
Dj Bob asanga abahanzi bafite amazina bakwiriye kuzamura abakizamuka ku buryo buri muhanzi nibura agira uwo azamura. Kandi ko muri Tanzaniya iyi sisiteme Diamond arayikoresha cyane ndetse imaze no kuba umuco ku buryo yaba Alikiba, Harmonize n’abandi bagezeyo bafite abahanzi basunika umunsi n’ijoro.
Dj Bob hari icyo abona Leta ikwiriye gukora
Leta ikwiriye gukora inshingano zayo kandi ikigira ku
bindi bihugu uburyo biteza imbere umuziki. Dj Bob ati: ”Hano ntabwo Leta yita ku
bahanzi ku buryo bugaragara ariko nanone biterwa n’abahanzi bamwe na bamwe
bafite amazina batuzuza inshingano zabo abandi bakaba imbata z’ibiyobyabwenge
noneho bigaca Leta intege”. Gusa asaba Leta kudacika intege kuko ni umubyeyi, ikaba ikwiriye
kwirengagiza izo nzitizi bityo igateza imbere umuziki.
Abakunzi b’umuziki nyarwanda rero abasaba gukunda iby’iwabo kuko
usanga ahandi abanyagihugu bakunda ibihangano by’abenegihugu.
Davis D afite umuziki ukundwa mu tubyiniro
Hari ibyakozwe tubona umuziki mwiza ariko imbogamizi ntizibura
Tuyisenge Intore ayobora urugaga rw'abahanzi Nyarwanda na we ahamya ko umuziki w’u Rwanda waciye ku w’u Burundi kubera ko leta yakoresheje ibishoboka byose ikangurira abantu gukura amaboko mu mifuka noneho abafite impano zo kuririmba baboneraho. Gusa avuga ko kuba hari ibibazo byinshi bikiri mu muziki nyarwanda ntawabura kuvuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Leta yabaje ibyihutirwaga none ubu hakaba hatahiwe umuziki.
Ati:”Ibintu byose
byarazambye igihugu gihera ku busa kandi abahanzi bakabaye bageza kure umuziki
abenshi barishwe”. Rero ubu Leta ifite gahunda yo kugena ingengo y’Imari ya
buri mwaka izajya ishyigikira abahanzi. Ati: ”Ubu Leta yamaze kongera umuziki mu
nzego 16 zigomba guteza igihugu imbere ndetse n’indi mishinga twagiye
tubashyikiriza igamije guteza imbere umuziki”. Ni ukuvuga ko ubuhanzi
bwashyizwe mu zindi nzego zigomba kunganira igihugu mu iterambere ryacyo ku
buryo hari icyizere ko ubuhanzi bugiye gukamira ababukora. Tuyisenge ashimira
abahanzi barimo Yvan Buravan uherutse gutwa Prix decouvert igihembo
mpuzamahanga cyatwawe n’umunyarwanda nyamara mbere byari inzozi.
Abahanzi Nyarwanda bataka kutemererwa gufata
amashuso aho bashaka
Bruce Melody atanga icyizere mu gihe yashyigikirwa
Ni kenshi humvikanye abahanzi bavuga ko babuzwa uburenganzira bwo gufatira amashusho aho bashaka bakerekeza i Mahanga amafaranga akaribwa na rubanda nyamara yakariwe n’abanyarwanda. Tuyisenge avuga ko icyo kibazo bamaze kugishyikiriza ababishinzwe ku buryo mu minsi iri imbere abahanzi nyarwanda bazabona igisubizo cyiza kandi kibanyura.
Intore Tuyisenge asaba abahanzi gufatanyiriza
hamwe mu gukora ibihango byubaka sosiyete aho kwihutira gushaka 'Views' kuri YouTube. Ati: ”Umuhanzi umwe ni we wavuze ati wingurishiriza umuco”. Tuyisenge
anenga yivuye inyuma ibitangazamakuru bicuranga ibihangano birimo ubutumwa
buganisha ku buriri bikirengagiza ibirimo ubutumwa, ko ari byo nyirabayazana yo
gushuka abahanzi bakaba ari byo bakora kuko arizo zikinwa.
Tuyisenge Intore yizeye adashidikanya ko abahanzi
nyarwanda bashobora kuzagera ku ruhando mpuzamahanga. Ati: ”Barashoboye ariko
ntibashobozwa”. Yongeraho ko kuva igihugu kigiye gushyigikira umuziki nta
kabuza umuziki nyarwanda uzagera kure hashoboka. Asoza avuga ko kuba haraje
itegeko rirengera ibihangano byo mu by’ubwenge ari intambwe nziza yo kuzana
amafaranga mu mifuka y’abahanzi nyarwanda. Ati: "Ahubwo abahanzi bakwiriye
gushyigikirwa bakageza kure umuziki wacu kuko birashoboka kandi barashoboye
ariko nabo buri wese akwiriye gufata uruhembe rwe”.
Marina Debolah yifuza kugeza kure umuziki Nyarwanda
Diamond Plutnumz ugezweho ubu yigeze kwikora ajya mu Burundi
gushaka Lolilo bakorana indirimbo bari kumwe na Olga yitwa ”Najua”. Kugira ngo wumve
ko Lolilo yari ku rwego ruhambaye yaririmbye mu giswahili n’igifaransa noneho
Diamond warimo ushaka aho amenera aririmba mu giswahili ariko indirimbo ijya kurangira
aririmba mu Kirundi. Ati: ”Ngwino subiza umutima mu nda ndacyagukunda…” Ni
indirimbo bigaragara ko Diamond yakoresheje imbaraga nyinshi ndetse anaririmba
abo bastar b’icyo gihe yishimye.
Charly na Nina mu ndirimbo indoro bari kumwe na Big Farious/Big Fizzo mu myaka ine ishize niyo yafunguye umuryango w’ubwamamare kuri iryo tsinda. Mu minsi ishize Farious yumvikanye asaba Leta nshya y'u Burundi iyobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye ko umuziki w’u Burundi ukwiriye guhabwa agaciro ukongera ukagira ijambo mu gihugu no hanze yacyo. Kuri iyi ngingo yanasabye ko ijanisha ry’indirimbo zikinwa n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ryakwiyongera hagabwa umwanya munini indirimbo z’abahanzi b’Abarundi.
Nziza Desire umwe mu bahanzi bari bagezweho ubwo umuziki w’u Burundi wari hejuru y’uw’u Rwanda mu myaka ya za 2006 aherutse kubwira InyaRwanda ko muri iyi minsi iyo arebye asanga umuziki wabo warasubiye inyuma bitewe n’impamvu zitandukanye. Mu magambo ye y'Ikirundi yagize ati: ”Urabye abahanzi bakuru twarigendeye mu mahanga noneho umuziki wacu usubira inyuma, ikindi mu Burundi habaye indyane noneho abahanzi benshi barahunga”.
Yaba Big
Fizzo na Nziza Desire bose ni urugero rwiza ruhamya ko umuziki wabo wasubiye
inyuma ariko ubu basa nk’abari guterana ingabo mu bitugu ari nako basaba Leta yabo kubafasha muri urwo rugendo rutoroshye.
Yego umuziki w’u Rwanda waciye ku w’u Burundi ariko rero
hakwiriye kongerwa agatege aka wa mugani wa ya ndirimbo ya Charly na Nina (Agatege)
noneho abahanzi barimo: Riderman, Tom Close, The Ben, Meddy, Butera Knowless, King James, Yvan Burava,
Bruce Melody, Mico The Best, Mani Martin, Platin(P), Marina, Danny Vumbi, Clarisse Karasira, Andy Bumuntu, Davis D n’abandi tutarondoye bageza umuziki nyarwanda aharenze aho ugeze
ubu ku buryo mu myaka 20 iri imbere u Rwanda ruzaba rwaraciye kuri bimwe mu bihugu by’ibituranyi
usanga abahanzi nyarwanda barota gukorana indirimbo n’abahanzi baho.
TANGA IGITECYEREZO