RFL
Kigali

Uko wowe n’uwo mwashakanye mwatabara urugo rwanyu ntirugwe muri gatanya

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:16/11/2020 14:44
0


Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi mu Rwanda NISR, igaragaza ko umuvuduko w’abaka gatanya uri kwiyongera cyane kuko wavuye ku 1000 ugera kuri ku bihumbi 8 mu mwaka umwe.



Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho, abaka gatanya ni 50% ugereranyije n’ingo ziba zashinzwe. Inzobere mu by’ingo n’imibanire zivuga ko ibibazo byose bivutse mu rugo bidakwiye kurangizwa na gatanya. Niba wowe n’uwo mwashakanye mwumva mwari mu gihe gusaba gatanya, ariko mukaba mufite n’ubushake bwo kwirinda gatanya, mwayirinda bigashoboka. Dore uko mwabigenza byatangajwe n'inzobere mu bijyanye n'urukundo akaba n'umujyanama w'ingo, Dr Carlor Morgan.

1. Umva amarangamutima w’uwo mwashakanye

Ni ibintu bisanzwe kumva ugize ubwoba iyo uwo mwashakanye akubwiye ko ashaka gatanya, gusa ntabwo bisobanuye ko umuntu warambiwe adafite igaruriro. Hari ubwo abashakanye bombi bumva barambiwe, ariko hari n’ubwo umwe mu bashakanye ari we wumva arambiwe ashaka gatanya.

Inzobere mu by’inkundo n’abajyanama b’ingo bavuga ko ikigaragaza ko bombi barambiwe ari uko babaza icyo babona cyarangiza ibibazo byabo byo mu rugo bagahuriza kuri gatanya. Gusa ni byiza ko abashakanye bombi buri umwe yishyira mu mwanya wa mugenzi we akumva akababaro ke, mbere yo gutekereza ko umuti w’ibibazo byabo ari gatanya.

2. Kwigomwa

Dr Carlor Morgan avuga ko abashakanye bombi buri umwe aba afite icyo ashaka kuri mugenzi we, iyo buri wese ashyize imbere inyungu ze, n’undi agashyira imbere inyungu ze birangira hajemo kudahuza ubuzima bukababihira ku buryo bumva barambiwe. Iyo bombi bashaka gutabara urugo rwabo ntirugwe muri gatanya, bisaba buri umwe kwigomwa bagashaka ibyo bahuriyeho, bakaba aribyo baha imbaraga. Iyo basanze kumvikana ku byo bahuriyeho byanze umujyanama w’ingo abafasha muri uru rugendo.

3. Ubujyanama

Kimwe mu bintu ukwiye gukora kugira ngo utabare urugo rwawe rutagwa muri gatanya ni ugushyira imbaraga mu kumva ushishikajwe no kubana neza n’uwo mwashakanye. Tekereza ku cyo uwo mwashakanye akumariye hanyuma ushake uburyo wakemura imbogamizi zajemo aho kwihutira gushaka gatanya. Ushobora gushaka umujyanama w’ingo wizeye ukagenda ukamuganiriza ibyawe byose, kandi ukagerageza kujya wubahiriza randevu aguhaye.

4. Itarure uwo mwashakanye by’agahe gato

Bitewe n’urwego ikibazo cy’abashakanye kigezeho hari ubwo biba byiza ngo babanza guturisha uburakari kuri buri ruhande. Bisaba ko umwe abisa mugenzi we mu gihe gihe gito. Inzobere zivuga ko hari abatumva impamvu ari ngombwa gutandukana by’agahe gato ku bashakanye (separation du corps). 

Gusa inzobere zivuga ko aka gahe gaha buri wese umwanya wo kongera gutekereza aho ibintu bipfira agafata ingamba zo kuzahura umubano. Nyuma yo gufata aka gahe buri umwe aba ukwe undi ukwe mufata umwanzuro w’uko urugo rwanyu mwarwubaka neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND