RFL
Kigali

Amakosa 8 umukobwa udashaka kuzasaza ari ingaragu akwiye kwirinda

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:13/11/2020 21:09
1


Muri iyi minsi hari abakobwa bari kugira imyaka yo kurongorwa bakabura abasore babarongora kandi bo bakwigenzura ntibahite babona impamvu abasore bose bari kubarenza ingohe.



Ni byo koko nta musore uba ushaka ko bamubera nyina w’abana bitewe n’amakosa mato mato bagenda bakora mu buzima bwa buri munsi akangiza indangagaciro zabo. Muri ayo makosa harimo:

1.Gushira isoni

Mu muryango mugari gushira isoni ntabwo ari ugutukana gusa, ahubwo no kumva ko ntawe ugushinzwe ukumva ko wakora ibyo wishakiye ntihagire ukuvuga, ntihagire ugucyaha ngo umwumve nabyo ni ugushira isoni. Ukuri ni uko abasore bashobora kwemera gushyingiranwa n’umukobwa uhora asebera, cyangwa asuzugurira mu ruhame ari bake.

2. Kwizirika ku babyeyi

Abemera Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro: 2,18 haravuga ngo "Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, ngiye kumuremera umufasha bakwiranye". Hanyuma umurongo wa 24 haravuga ngo "Ni cyo gituma umugabo asiga se na nyina, akizirika ku mugore we, bakaba umubiri umwe". Iyo uri umukobwa, ukaba utajya uva iruhande rwa nyoko na so ari we mujyana guhaha, mugatemberana, mukajyana kureba umupira kandi ugeze igihe cyo kurongorwa, ukaba utajya ufata umwanya ngo uganire n’urungano rwawe uba uri kwiyicira amahirwe. Kuba hafi y’ababyeyi bawe si bibi ariko gukabya ni bibi.

3. Irinde amabwire

Mu Kinyarwanda bavuga ko nta butaha butagezwe intorezo. Abakobwa bagirwa inama yo kutumva amabwire mu gihe bagiye gufata icyemezo cyo guhitamo uwo bazarushinga. Kumva inama z’abantu si bibi ariko sibo bakwiye kugufatira umwanzuro. Ntuzabura abakubwira ko mutaberanye, ntuzabura abakubwira ko agira amahane, ntuzabura abakubwira ko ari umukene, ariko ni wowe wo gufata umwanzuro ukemera mukabana cyangwa ukanga. Urindiriye kuzarongorwa n’uwo abantu batazagira icyo banenga wazasazira iwanyu.

4. Va ku izima

Buri mukobwa wese aba afite ibyo yavuze ko umusore uzamurongora agomba kuba yujuje. Wenda harimo kuba afite imodoka, kuba afite igipangu, kuba yarize amashuri runaka, kuba ari umuganga cyangwa umusirikare. Ni byiza kugira inzozi ariko bigusaba kwemera gucishiriza no kwirengangiza bimwe mu byo wari wariyemeje igihe ubonye umusore ufite gahunda kandi ubona hari icyizere ko urugo rwawe nawe rwaba ari rwiza.

5. Wikekakeka

Bamwe mu bakobwa batinya kwiyereka abakunzi babo uko bari, batekereza ngo nimwereka ko hariya ariho mvuka arambenga, nasanga iwacu turi abakire ntabwo anyemerera, nasanga dukennye arambenga,... Ibi byose ukwiye kubirenga nk’umukobwa ugeze igihe cyo kurongorwa, umusore ugukeneye ukamwiyereka uko uri, kandi ukakira umusaruro uvuyemo aho kumva ko ubwo utameze gutya na gutya, udafite ibi na biriya nta musore ugukeneye.

6. Wijagarara

Umukobwa uhorana umutima uhagaze, agahubuka mu byo avuga no mu byo akora yibuza amahirwe yo kurambagizwa n’abasore. Umukobwa abasore baba bakeneye ni utwara ibintu gake, yamubona ari kumwe n’undi mukobwa ntahubuke ngo avuge nabi, cyangwa agire uwo akomeretsa ahubwo akagaragaza ikinyabupfura no gushaka amakuru gake gake.

7. Gabanya inyota y’ibintu

Ntabwo bivuze ngo ubutunzi ntukaburebeho igihe ukeneye umugabo, ariko sibyiza kugaragaza inyota yo gukunda uturyoshye kandi byose ukeneye ko umukunzi wawe abigukorera. Impano zihenze, kugusohokana kenshi, kukugurira aka na kariya. Abakobwa bateye gutya abasore bakundana nabo bakabibakorera ariko nta musore upfa kugusaba ko mushyingiranwa ngo umubere umugore.

Abasore baba bakeneye umukobwa uzavamo umugore ucunga neza umutungo w’urugo. Umugore uzaharanira iterambere ry’urugo. Bagendera kure umugore babona ashobora kuzamarira mu iraha umutungo w’urugo.

8. Ba Umunyakuri

Iyo ukundanye n’umusore, ukajya ukunda kumubeshya no kumucabiranya, yakubaza ngo urihe, ukamubwira ko uri ahantu aha n’aha kandi atari ho uri, ukamubwira ko wagize ikibazo runaka kandi ntacyo wagize, iyo abitahuye ahita abona ko uri kumucabiranya. Nta musore ushobora kwiyemeza kubana n’umukobwa umubeshya bya hato na hato.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • venuste nkurunziza3 years ago
    Nukuri ibyo muvuga nibyo turabakunda kunama mutujyira murakoze





Inyarwanda BACKGROUND