Ese koko birashoboka ko nababarira umukunzi wanjye mu gihe namenye ko yanciye inyuma?, iki ni ikibazo buri wese ashobora kwibaza ariko kandi biranashoboka
Biragoye cyane kubabarira umukunzi wawe mu gihe yaguciye
inyuma kuko ahanini umuntu azabiranywa n’uburakari bukabije ariko na none
biragoye guhita usenya ibyo mwubatse byose mugahita mutandukana ako kanya kubera
ko ume yacuye inyuma undi, gusa abahanga mu bijyanye n’imibanire bavuga ko hari
impamvu zishobora gutuma umuntu
ababarira umukunzi we mu gihe amenye ko yamuciye inyuma
Waba ubishaka cyangwa utabishaka, mu gihe ubonye ko umukunzi
wawe yaguciye inyuma,uba uri munzira imwe rukumbi, iyo nzira nta yindi ni
iganisha ku kumubabarira,
Birumvikana ko ko igitekerezo cyo kubabarira aka kanya
kigoye kubera ko ahanini n’uwaguciye
inyuma atagusabye imbabazi ndetse nta na gahunda ubona afite yo kuzigusaba,
birumvikana hazabahoamajoromenshi yuzuye intonganya, ariko nyuma y’igihe runaka
umubabaro uzashira utange imbabazi kandi zivuye ku mutimahashobora kubaho
imbabazi, kandi ko imbabazi zigomba kuva ku mutima.
kubabarirana ni ugukura, kandi niyo nzira yonyine ikuganisha
ku gusohoka muri uwo mwijima utoroshye urimo
1.Kubabarira ntibisobanura Kwibagirwa Umubabaro wawe nukuri.
Kubabarira umuntu wakubabaje ntabwo bivuze ko ugomba kwibagirwa ibyabaye,
Ntuzigere wibagirwa kuko icyo ni igice cyawe, nkinkovu udashaka. Kubabarira
ntabwo ari amasezerano y’uko utazigera wibuka ibyabaye, ni isezerano gusa ko
ibyabaye bitazongera kukubabaza kimwe.
2.Kubabarira ntibigomba kuba ibya Mugenzi wawe, Iyo inshuti
ikoze ikosa ikagusaba imbabazi urayibabarira kugirango igubwe neza mu mutima ndetse
yumve ko yababariwe, Ariko kubabarira umukunzi wawe waguciye inyuma ntabwo ari ukugirango we agubwe neza ahubwo
ni inyungu zawe ukwiye kubikora kugirango wigabanyirize ububabare bwo mu mutima
3. kubabarira umukunzi wawe ntibisobanuye ko ukwiye kumwizirikaho, Ushobora kumubabarira kandi mu gatandukana kuko wimva ko ububabare yaguteye utaburengahoukomeze kubana nawe, niba udashaka kongera kumubona, icyo ni icyemezo cyawe, kandi ni uburenganzira bwawe rwose bwo guhitamo icyangombwa nuko umubabarira ukaruhuka umutima
4.Kubabarira ntibikugira inzirakarengane, Benshi muritwe dutinya kubabarira abadukoshereje, cyane cyane mu bihe byo gucana inyuma, Ariko kubabarira ntibisobanura ko warenganye, Bivuze ko ufite ubutwari bwo kureba ibyabaye, kandi ukabisiga inyuma ugatera intambwe ugana imbere
5.Kubabarira ntabwo ari ikimenyetso cy’intege nke, Ntabwo
ufite intege nke kuberako ubabarira. Gufata inzika no kurakara ubuzima bwawe
bwose ntabwo ari imbaraga. Umutima wawe ushobora kukwemeza ko aribyo, ariko
ubaze umuntu wese uri hafi yawe, kandi ntanumwe uzabyemera. Intege nke ni
ukureka igice kimwe cy’ubuzima bwawe kigasobanura uburyo wiyumva mu minsi yawe
yose. Kubabarira ni ubutwari utasangana umuntu wese
TANGA IGITECYEREZO