Taliki 31 Ukwakira ni umunsi ngarukamwaka wizihizwaho ibirori bya Halloween. Uyu munsi wizihizwa mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi nko mu bihugu by’i Burayi, Amerika ndetse na tumwe mu duce two ku mugabane wa Aziya. Ibyamamare bitandukanye hirya no hino ku isi nabo ni bamwe mu bizihije uyu munsi.
Halloween ni ijambo risobanura “Umugoroba Mutagatifu”
ukaba ufite inkomoko mu myemerere ya gikirisitu ariko nyuma uko imyaka yagiye
iza wagiye uhindura isura bitewe n’indi migenzo itandukanye ya gipagani yagiye yongerwamo.
Uyu munsi bivugwa ko wakomotse mu bice by’Uburayi, aho abaturage bo muri ibi
bice bararaga bacanye imiriro ndetse banambaye mu buryo bukanganye mu rwego rwo
kwirukana imizimu.
Kuri uyu munsi usanga abantu hirya no hino ku isi
bakora ibikorwa bitandukanye harimo nko gukina imikino itandukanye ikinwa n’abana
ndetse n’abantu bakuru, gukora ibirori, gutanga imyenda yo kwambara, kurya n’ibindi.
Mu kwizihiza uyu munsi usanga abantu batandukanye
bambaye imyambaro cyangwa se bahinduye amasura yabo mu buryo bukanganye. Reka
turebe uko bamwe mu byamamare hirya no hino ku isi bizihije uyu munsi wa Halloween
w’uyu mwaka 2020.
Umuraperi Travis Scott yahisemo kwambara nka BATMAN
Kris Jenner
Kylie Jenner
Umuhanzikazi Ciara n'umuhungu we
Umuraperi Offset
Src: TMZ, DailyMail & elle
TANGA IGITECYEREZO