RFL
Kigali

Taraji P.Henson yashyize yemera ko yatandukanye n'uwahoze ari umukunzi we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:31/10/2020 16:43
0


Nyuma y'igihe kitari gito bivugwa ko ikirangirirekazi mu gukina filme Taraji P.Henson yatandukanye n'uwo bendaga kurushinga gusa ntabyemere, kuri iyi nshuro yabyemeye.



Uyu mukinnyi kabuhariwe mu gukina filme Taraji P.Henson yamenyekanye mu ma filme menshi yakinnyemo arimo nka Baby Boy, Proud Mary, Acrimony by'umwihariko yakunzwe muri filme y'uruhererekane yitwa Empire akinamo yitwa Cookie.

Yatangiye gukundana n’umugabo witwa Kelvin Hayden guhera mu mwaka wa 2016. Urukundo rw'aba bombi rwarakomeye kugeza mu mwaka wa 2018 ubwo Kelvin Hayden yambitse impeta y’urukundo Taraji P.Henson bemeranya gukora ubukwe.

Urukundo rwabo rwakomeje kugenda neza kugeza mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2020 ubwo itangazamakuru ryatangiye kuvuga ko urukundo rwabo rushobora kuba rwarajemo agatotsi.

Ibi byatewe n’ibimenyetso by'uko batandukanye byari bitangiye kugaragara, birimo nko kuba aba bombi badaherutse kugaragara bari kumwe kandi ubusanzwe bahorana batajya basigana.

Byongeye kuvugwa cyane ko batandukanye mu kwezi gushize ubwo uyu mugore Taraji P Henson yagiraga ibirori by’isabukuru ye maze Kelvin Hayden ntiyabijyamo cyangwa ngo anamwifurize isabukuru nziza nk'uko yari asanzwe abikora.

Taraji P Henson uzwi nka Cookie yabajijwe niba baratandukanye maze arabihakana avuga ko ari ibihuha bidafite aho bishingiye.

Mu kiganiro cyitwa The Breakfast Club Taraji yari yatumiwemo yongeye kubazwa niba agikundana n'umukunzi we Kelvin Hayden maze asubiza ko batandukanye kandi bimaze igihe kinini.

Mu magambo ye Taraji yakoresheje yagize ati “Ni bwo nkigira imyaka 50, ntekereza ko aho ngeze urukundo rutagishoboka kuko nagerageje ibishoboka byose ngo umubano wanjye na Kelvin Hayden ukomeze gusa byaranze maze ndamureka”.

Yakomeje avuga ko ubu icyo ashyize imbere ari ukurera neza umwana we w’umuhungu akabifatanya no gukora umwuga we umutunze ari wo wo gukina filme.


Taraji yatangaje ko yatandukanye n'umukunzi we Kelvin Hayden






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND