RFL
Kigali

Dore Tatuwaje (Tattoo) 5 za Justin Bieber zifite ubusobanuro butangaje

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/10/2020 18:23
0


Umuhanzi Justin Bieber, ni umwe mu byamamare ku isi, imigaragarire ye ikundwa na benshi kubera Tatuwaje (Tattoo), ni nyinshi cyane ariko zose zifite ubusobanuro.



Umubiri wa Justin Bieber cyane cyane imbere ku gice cy’inda, huzuyeho Tattoo no ku gice cy’umugongo, hari ibishushanyo byinshi yishyizeho bifite ubusobanuro butangaje. Kuva afite imyaka 16, umuririmbyi Justin Beiber yagiye yongerera ibishushanyo byinshi ku mubiri we.

1. Igishushanyo cy’Intare

birdstattoo.com | Justin bieber tattoos, Justin bieber, Torso tattoos

Iki ni ikimenyetso yishyizeho yerekana ko ari umuhanzi ushoboye benshi batakwisukira muri muzika yerekana ko ari Umwami wa R&b. Iki gishushanyo kiri ibumoso hejuru y’igituza.

2. Igishushanyo cy’Abamalayika

Celebrity tattoos: The stars' amazing ink designs and the meanings behind them - Photo 1

Justin Bieber ku nda afite ibishushanyo byerekana Abamalayika, izi Tattoo z’Abamalayika yazishyizweho na Bang Bang icyamamare mu gutera Tatuwaje, izi Tattoo, zisobanura kumurinda ikibi n’imyuka itari myiza yahura nayo.

3. Igishushanyo kiri mu nyuguti zanditse mu ijambo “Son Of God”Umwana w’Imana”

Justin Bieber Tattoos: Guide To His 60+ Ink Designs And Meanings

Uyu muhanzi akenshi avuga ko ari umukirisitu ukunda gusenga, bityo nawe akabigaragaza mu magambo yishyizeho yerekana ko yemera Imana kandi asenga cyane yongeye ho no gushimangira imyizerere ye.

4. Igishushanyo cy’igisamagwe

List of All Justin Bieber Tattoos With Meaning (2020)

Uyu muhanzi akunda kugaragaza ko akunda inyamaswa z’ishyamba cyane,niko ku kuboko kw'ibumoso kwa Justin, yishushanyijeho umutwe w'igisamagwe mu mpeshyi 2013. Mu kugira ngo yerekane ko afite uruhare runini mu gukunda inyamaswa z’ishyamba no kwerekana ko akaze muri muzika.

5. Igishushanyo cy’Ijisho

Justin Bieber's 42 Tattoos & Their Meanings – Body Art Guru

Kwishyiraho iki gishushanyo ngo ni icyubahiro aha nyina, Pattie Mallette ni ko kwishushanyaho ijisho rye mu rwego rwo kuzahora amurebe iteka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND