Kigali

MTN Rwanda yashyiriyeho poromosiyo abakoresha Ayoba

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/10/2020 16:06
2


MTN Rwanda, uyu munsi yatangije icyumweru cya cyenda ku bakiriya ba MTN bakoresha application ya Ayoba.



Ayoba yageze mu Rwanda muri Mata 2020, bukaba ari uburyo bwo koherezanya ubutumwa bugufi ku nshuti n'abavandimwe, ndetse ukaba wanayifashisha ukina imikino itandukanye yo kuri internet. Umwihariko ku bakiriya ba MTN ni uko ushobora kuganira n'abantu bose ufitiye nimero nta kiguzi utanze.

Agaruka kuri poromosiyo yashyizweho, umuyobozi mukuru ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya MTN, Desire Ruhinguka, yagize ati "Intego yacu ni ugutegura u Rwanda rw'ejo rukoresha ikoranabuhanga rigezweho. Kimwe mu bikorwa by'ikoranabuhanga twishimira, twakise Twizamukire, aho duhemba abakiriya ba MTN batwiyunzeho mu rugendo rw'ikoranabuhanga rigezweho bakoresha Ayoba mu kuganira no kwishima".

Mu cyumweru, abanyamahirwe 30 bakoresha Ayoba bazatsindira amafaranga kugeza ku bihumbi 50 Frws, mu gihe abandi 30 bazatsindira ama unite ahwanye n'ibihumbi 5Frws.

Ushaka gukoresha Ayoba bwa mbere arasabwa kuyi-downloading-a kuri Google Play store cyangwa kuri kuri www.ayoba.me. Umaze kuyidownloadinga uhita usabwa kwiyandikisha, ubundi ugatangira gukoresha Ayoba wohereza ubutumwa bugufi ndetse unakora subscribe ku miyoboro itandukanye.

Olivier Prentout ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya ayoba yagize ati "Twishimiye imikoranire na MTN mu Rwanda kandi twizeye ko iyi poromosiyo izatuma tubona abandi bantu bashya bakoresha Ayoba, bazabona amahirwe akomeye yo kwinjira mu muryango mugari wa ayoba bakabona amahirwe yo gukina indirimo n'ibindi, kumva, gusangiza inshuti no kuganira ku buntu nta kiguzi utanze".

Ayoba ni application irenze koherezanya ubutumwa bugufi, kuko wasangaho imikino yo kuri interineti n'indirimbo wakina ku buntu, ndetse n'indi miyoboro wasangaho amakuru atandukanye harimo aya siporo, imideri ndetse n'amakuru agezweho.

Abakiriya ba MTN bashobora gukomeza gukoresha interineti basura imbuga zitandukanye zo mu Rwanda harimo nka igihe, bakumva indirimbo, bakanakina imikino yo kuri interineti ku buntu.

Abanyamahirwe 30 bakoresha Ayoba bazatsindira ibihumbi 50 Frws mu cyumweru

Watsindira ibihembo byinshi ukoresha Ayoba





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndizeye4 years ago
    Ayoba ni agahebuzopee twizamukire
  • Nsabimana muhammed4 years ago
    Nigute umuntu ya kwiyandisha n



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND