Bucyensenge Jean de Dieu wabaye umusifuzi mpuzamahanga, asanga kujya muri CAN 2021 ku ikipe y'igihugu Amavubi, byaba ari inzozi zidashoboka, aho yabigereranyije no kurira umusozi muremure wa Kalisimbi, anagaruka ku misifurire y'iki gihe mu Rwanda, uko aba Legend bafashwe na ruhago nyarwanda muri rusange.
Bucyensenge watangiye umwuga wo gusifura mu mwaka wa 1982, asanga abasifuzi bo mu Rwanda batagira urwitwazo ubuzima babayemo ngo birengagize ubunyamwuga, ariko akanatunga agatoki inzego zishinzwe kubareberera uburangare no kutabaha agaciro bakwiye.
KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO NA BUCYENSENGE JEAN DE DIEU
Agaruka ku buzima abagize uruhare mu gushyira itafari ku rindi muri ruhago nyarwanda, Bucyensenge avuga ko amakipe bakiniye ariyo akwiye gufata iya mbere mu kubaha agaciro kurusha uko babyegeka kuri FERWAFA cyangwa urundi rwego.
Bucyensenge asanga hakwiye gutegurwa abakinnyi bakiri bato kugira ngo hategurwe ejo heza ha ruhago nyarwanda kuko ari ryo zingiro ry'umusaruro mwiza ku ma Club yo mu Rwanda ndetse n'ikipe y'igihugu. Uyu wabaye umusifuzi mpuzamahanga mu bihe byo hambere yadusangije ibihe byaranze ruhago nyarwanda mu bihe byashize, abigereranya no muri iki gihe.
Bucyensenge yatangaje ko umusifuzi yamenyaga ko azasifura iyo yumvaga itangazo kuri Radiyo y'igihugu
Bucyensenge Jean de Dieu yavuye mu mwuga w'ubusifuzi mu mwaka wa 2010
TANGA IGITECYEREZO