RFL
Kigali

Urban Boyz yo hambere n’iy’ubu mu 2020: Gucika intege bisobanuye amarembera bikazaba amateka batikubise agashyi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/10/2020 13:35
0


Mu Rwanda, abakunzi ba muzika bamaze hafi imyaka 12 bakunda ibihangano by’itsinda Urban Boyz, kuva ikirimo abasore 3, Humble Jizzo, Nizzo na Safi Madiba. N'ubwo magingo aya iyo uvuze Urban Boyz wumva Humble Jizzo na Nizzo Kaboss.



Urban Boyz ya 3, ni itsinda ryatangiye gushibuka mu ruhando ry’imyidagaduro mu mwaka wa 2008 ubwo bakoreraga muzika mu karere ka Huye. Ibihangano byabo byagiye bikora ku mitima ya benshi cyane kuva batangira muzika biyita Swaga Boyz.

Rwanda's Urban Boys Records song with Ykee Benda

Urban Boyz yo hambere (Humble Jizzo, Nizzo na Safi Madiba)

Urban Boyz, igeze i Kigali kuhashinga ibirindiro ngo ihangane n’andi matsinda yakoraga muzika nayo yazimye nka TNP, Dream Boyz, Just Family n’andi, barigaragaje ku buryo bagize abafana benshi cyane, aho bakoreraga ibitaramo hose wasangaga abantu ibihumbi n’ibihumbi baje kwihera ijisho iri tsinda.

Gusa, hakomezaga kumvikana umwuka utari mwiza muri iri tsinda kubera gushyamirana hagati ya Nizzo na Safi ariko bagakizwa na Humble Jizzo. Nizzo na Safi ntibuzuzanyaga 100%. 

Byanashimangiwe neza Tariki ya 1 Ukwakira 2017 ubwo Safi Madiba yakoraga ibirori by’ubukwe agatumira inkoramutima ze zirimo Humble Jizzo, Riderman, Platin ariko Nizzo Kaboss baririmbanye igihe muri Urban Boyz ntiyagaragaramo.

Abantu benshi baratunguwe cyane ariko abakurikiranira ibya muzika hafi ntibatunguwe cyane kuko bamenyega kenshi umwuka mubi wabarangaga aho bahoraga basa n’abashondana.

Urban Boyz ya 3, yarakoze kugeza muri 2017 igifite imbaraga zidasanzwe ku isoko rya muzika dore ko yabaga muri Super Level bagashimangira ko bakunzwe n’Abanyarwanda ubwo begukanaga irishanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 6 muri 2016, bagahabwa Million 24.

Nyuma y’uko Safi Madiba yafataga umwanzuro wo kuva muri Urban Boyz igasigara igizwe n'abantu 2 (Humble Jizzo na Nizzo), muzika yabo yasubiye inyuma  nk’itsinda ryari rikomeye, cyane cyane uyu mwaka wa 2020 riratuza bikomeye.

Urban Boys yanatwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ubwo ryabaga ku nshuro ya gatandatu

Ubwo Urban Boyz yegukana Guma Guma Super Star ya 6

Urban Boyz (Humble na Nizzo), basohoye indirimbo zakunzwe zirimo; Mpfumbata, Kigali Love, Ntakibazo, Ntunkoreho, Go Low n’izindi. Uyu mwaka wa 2020, nubwo byavugwaga ko abahanzi benshi basubiye inyuma kubera ingaruka za Covid-19, ariko ku rundi ruhande bihagaze neza kuko, abenshi babyaje umusaruro abafana babo babaha ibihangano  bishya kandi birenze kimwe. Abahanzi bagerageje gukora cyane byerekana ko babonye umusaruro mwiza.

Urban Boys mu mushinga w'ubucuruzi uzafasha no mu bukwe bwa Nizzo –  IMVAHONSHYA

Urban Boyz y'ubu(Humble Jizzo na Nizzo Kaboss)

Indirimbo baheruka ni iyitwa “ Go Low”, basohoye mu mpera z’umwaka wa 2019. Umwaka urirenze nta kanunu k’indirimbo nshya bagejeje ku bafana. Muri muzika burya iyo umaze umwaka nta gihangano ni bimwe mu bintu byereka abakunzi ko uri kugenda gacye mu mikorere ya muzika.

Ntitwakwirengagiza ko gukora muzika ari uguhozaho abafana bakumva ko ugihari, iyo ucitse intege hafi umwaka wose, iyo ugarutse bigusaba izindi mbaraga zemeza neza abakunzi ba muzika ko muri kumwe. Urban Boyz, itikubise agashyi ngo yongere yigaragaze ku ruhando rwa muzika byaba irungu ku bakundaga ibihangano byabo.

Urban Boys dismiss split rumours | The New Times | Rwanda

Urban Boyz yagaragaje imbaraga nke cyane uyu mwaka wa 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND