RFL
Kigali

True Promises mu isura nshya y'imyambarire mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo yabo nshya 'Tuzaririmba'-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/10/2020 11:51
1


Trues Promises Ministries igizwe n'abaririmbyi b'abahanga cyane babarizwa mu matorero atandukanye, bashyize hanze integuza y'indirimbo yabo nshya y'amashusho bagaragaramo bambaye imyambaro batamenyereweho, ibintu byashimishije benshi mu bakunzi babo.



True Promises Ministries ni itsinda ryanditse amateka mu muziki wa Gospel mu Rwanda nyuma ya Ambassadors of Christ choir mu kuzuza Miliyoni y'abantu barebye indirimbo yabo kuri Youtube. Iyo ndirimbo ni 'Mana Urera', icyo gihe yari iri kuri shene ya Afrifame. Andi mateka baherutse gukora ni ayo gutumira i Kigali umuramyi ukomeye muri Afrika, Benjamin Dube wo mu gihugu cya Africa y'Epfo.

Basanzwe bamenyerewe mu mpuzankano y'amajipo n'amashati ku bagore n'abakobwa ndetse n'amakositimu ku basore n'abagabo, ariko kuri ubu bagaragaye mu myambaro batamenyereweho ya kinyafrika idozwe mu bitenge. Abakobwa n'abagore bagaragara bose bambaye amakanzu agera ku birenge ndetse baniteze ibitambaro mu mutwe, ibintu ubona biryoheye ijisho na cyane ko ari ibintu batari bamenyereweho. Ubusanzwe ni imyambarire benshi bamenyereye ku bakristo bo muri ADEPR.

True Promises bahishuye ko bambaye gutya mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo yabo nshya bitegura gushyira hanze vuba cyane. Mu butumwa banyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram ubwo basangizaga abantu agace gato k'indirimbo bagaragaramo bambaye iyi myambaro, True Promises Ministries bagize bati:

Muraho nshuti namwe bavandimwe. True Promises inejejweno kubagezaho indirimbo iteguza indirimbo y'amashusho yakozwe iza kubageraho vuba cyane. indirimbo yitwa 'Tuzaririmba'. Uwiteka aduhane umugisha. turabakunda.

Benshi basubije ko bategerezanyije amatsiko iyi ndirimbo nshya 'Tuzaririmba' y'iri tsinda.

AMAFOTO YA TRUE PROMISES UBWO BAFATAGA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TUZARIRIMBA'


Diane umwe mu baririmbyi bakomeye muri True Promises Ministries








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwituze ange3 years ago
    Nange iyondirimbo izaba iryoshye





Inyarwanda BACKGROUND