Umuraperikazi Nicki Minaj yatangaje ko we n’umugabo we Kenneth Petty babyaye umwana w’umuhungu, ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ashimira inshuti ze zamwoherereje ubutumwa mu minsi yabyayemo
Kuwa 30 Nzeri nibwo Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth
Petty bibarutse imfura yabo gusa ntago bigeze batangaza igitsina cyangwa izina
ry’umwana wabo ariko ibinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Nicki Minaj
yatangaje ko yabyaye umwana w’umuhungu ariko ntiyatangaje izina bamwise.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri
uyu wa kane Nicki Minaj yashimiye inshuti ze zitandukanye zirimo nka Beyonce,
Kim Kardashian n’umugabo we Kanye n’abandi kuby’ubutumwa bamwohereje ubwo yari
amaze kubyara
Nicki Minaj na Kenneth Petty bibarutse umuhungu
Mu butumwa yasangije abakunzi be bugizwe n’amafoto y’amakarita
y’ubutumwa inshuti ze zamwoherereje yongeyeho amagambo agira ati:”Ndashimira
Queen B [Beyonce], Kim na Ye [Kanye West], Riccardo Tisci, Winnie, Karol ndetse
na buriwese wanyoherereje ubutumwa bwiza muri iki gihe. Busobanuye byinshi kuri
nge. Ndumva nyuzwe cyane kandi ndi mu rukundo n’umuhungu wange. Ndi mu rukundo
bidasanzwe. Umuhungu wange muto nkunda muri iyi si.”
Ubu butumwa bwa Nicki Minaj buje nyuma y’igihe kinini
cyari gishize atagaragara ku mbuga nkoranyambaga, ndetse biragaragara ko
yasubiye mu kazi ke k’ubuhanzi dore ko yahise asangiza abakunzi be n’indirimbo
nshya yakoranye n’umuhanzi Sada Baby bise “Whole Lotta” yasohotse kuri uyu wa
kane.
Nicki Minaj nyuma yo kubyara yagarutse mu muziki
Uyu muraperikazi yatangaje ko yitegura kubyara muri
Nyakanga ndetse ibihuha byavugaga ko yaba atwite byatangiye kuvugwa nyuma y’ubukwe
bwe n’umugabo we Kenneth Petty bwabaye umwaka ushize wa 2019.
Mbere gato y'ubukwe bwe bwabaye mu Kwakira, uyu
muraperikazi yatunguye abakunzi be ubwo yababwiraga ko agiye kuba ahagaritse
gukora umuziki kugira ngo abone uko azita ku muryango we, gusa nyuma yongeye kugaruka ababwira
ko ahari ntaho yagiye ndetse ko abakunda cyane.
Src: Rap Up
TANGA IGITECYEREZO