RFL
Kigali

Nicki Minaj yahishuye igitsina cy’umwana we

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:16/10/2020 10:24
0


Umuraperikazi Nicki Minaj yatangaje ko we n’umugabo we Kenneth Petty babyaye umwana w’umuhungu, ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ashimira inshuti ze zamwoherereje ubutumwa mu minsi yabyayemo



Kuwa 30 Nzeri nibwo Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth Petty bibarutse imfura yabo gusa ntago bigeze batangaza igitsina cyangwa izina ry’umwana wabo ariko ibinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Nicki Minaj yatangaje ko yabyaye umwana w’umuhungu ariko ntiyatangaje izina bamwise.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa kane Nicki Minaj yashimiye inshuti ze zitandukanye zirimo nka Beyonce, Kim Kardashian n’umugabo we Kanye n’abandi kuby’ubutumwa bamwohereje ubwo yari amaze kubyara

Nicki and Petty

Nicki Minaj na Kenneth Petty bibarutse umuhungu

Mu butumwa yasangije abakunzi be bugizwe n’amafoto y’amakarita y’ubutumwa inshuti ze zamwoherereje yongeyeho amagambo agira ati:”Ndashimira Queen B [Beyonce], Kim na Ye [Kanye West], Riccardo Tisci, Winnie, Karol ndetse na buriwese wanyoherereje ubutumwa bwiza muri iki gihe. Busobanuye byinshi kuri nge. Ndumva nyuzwe cyane kandi ndi mu rukundo n’umuhungu wange. Ndi mu rukundo bidasanzwe. Umuhungu wange muto nkunda muri iyi si.”

Ubu butumwa bwa Nicki Minaj buje nyuma y’igihe kinini cyari gishize atagaragara ku mbuga nkoranyambaga, ndetse biragaragara ko yasubiye mu kazi ke k’ubuhanzi dore ko yahise asangiza abakunzi be n’indirimbo nshya yakoranye n’umuhanzi Sada Baby bise “Whole Lotta” yasohotse kuri uyu wa kane.

Nicki Minaj

Nicki Minaj nyuma yo kubyara yagarutse mu muziki

Uyu muraperikazi yatangaje ko yitegura kubyara muri Nyakanga ndetse ibihuha byavugaga ko yaba atwite byatangiye kuvugwa nyuma y’ubukwe bwe n’umugabo we Kenneth Petty bwabaye umwaka ushize wa 2019.

Mbere gato y'ubukwe bwe bwabaye mu Kwakira, uyu muraperikazi yatunguye abakunzi be ubwo yababwiraga ko agiye kuba ahagaritse gukora umuziki kugira ngo  abone uko azita ku muryango we, gusa nyuma yongeye kugaruka ababwira ko ahari ntaho yagiye ndetse ko abakunda cyane.

 

Src: Rap Up






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND