Umuhanzi ukorera muzika ye mu gihugu cya Kenya, Isaac One Man, umaze gushyira hanze indirimbo hafi 24, ubu yasohoye indirimbo nshya yise “Amahoro” yifuriza ibyiza n’umudendezo uvanze n’amahoro abana b’u Rwanda.
Uyu muhanzi usanzwe akora indirimbo ziri mu njyana ya
Reggae, ubu indirimbo ye nshya “Amahoro” iri mu njyana ya Seben, ni injyana
itamenyerewe cyane mu Rwanda, irabyinitse kandi iryoheye amatwi. Usanga
abahanzi benshi bo muri Kenya na Congo ari yo bakoresha.
Bayizere Isaie (Isaac
One Man) yatangaje byinshi kuri muzika ye n’aho yifuza kuyigeza. Yatangiye umuziki
mu 2007 kuri ubu akaba afite indirimbo zigera kuri 23, zirimo; Kuberiki ,Mtoto
,Ndagukunda,Abongabo,sinamenye,Igisubizo,wirira, Corona virus ,Dukundane ,Changanyikiwa
n’izindi.
Ni umuhanzi ukunda amahoro
n’iterambere rya muntu, ibi biri mu byatumye ahitamo gukora indirimbo zigisha
urukundo n’amahoro akazikora mu njyana ya Reggae akavanga n’izindi njyana. Ku ndirimbo
ye “Amahoro” avugamo uturere tw’u Rwanda atwifuriza amahoro arambye. Yavuze ko
akunda amahoro muri kamere ye ariyo mpamvu akenshi indirimbo ze zibanda mu
kwigisha urukundo.
Mu magambo ye yagize ati: "Ubusanzwe nkunda amahoro
no kuyabamo, nkanakunda muzika ariko nkumva icya mbere nashishikariza abantu ari
urukundo mu bantu, nubwo bwa muri Kenya sinakwibagirwa urwanyibarutse u
Rwanda, mba numva iteka yaba mu mahoro
kuko bituma nezerwa cyane”.
Ku ntumbero ye ya muzika, avuga ko we yumva muzika ye
yazagera kure hashoboka, abantu bakamumenyeraho ko ari umurwanyi w’amahoro unayasakaza mu bantu batuye isi.
TANGA IGITECYEREZO