Kigali
Bralirwa
-->

Nakwifuje ko Kobe na Gianna baba bari hano - Vanessa Bryant nyuma yuko Lakers yegukanye igikombe cya NBA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/10/2020 15:19
0

Umugore wa nyakwigendera Kobe Bryant, Vanessa Bryant, yongeye kugaragaza agahinda n'akababaro ko kubura umugabo we n'umukobwa we Gianna baguye mu mpanuka ya kajugujugu mu ntangiriro z'uyu mwaka, nyuma y'umukino LA Lakers yari imaze kwegukanamo igikombe cya 17 cya NBA.Mu rucyerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 12 Ugushyingo 2020, ikipe ya LA Lakers yegukanye igikombe cya NBA muri uyu mwaka w'imikino nyuma yo gutsinda Miami Heat imikino 4-2.

Vanessa Bryant yakurikiye uyu mukino, mu gihe abakinnyi n'abakunzi ba LALakers bishimiraga igikombe cya 17 cya NBA iyi kipe yari imaze kwegukana, uyu mupfakazi yagaragaje agahinda gakomeye maze atangaza ko yakwifuje ko ibyishimo byari ku kibuga yakabisangiye n'umugabo we n'umukobwa we batakibarizwa mu Isi y'abazima.

Nyuma yuyu mukino Vanessa yashyize ifoto y'umugabo we ari kumwe n'umuyobozi wa LA Lakers, maze munsi ashyiraho amagambo yo gushimira Lakers ariko agaragaza agahinda ko kuba Kobe n'umukobwa we badahari.

Yagize ati“Congratulations Uncle P! Congratulations @Lakers, Kobe yari mu kuri... Urugendo rurakomeje, mukomeze mutere imbere. Nakwifuje ko Kobe na Gianna baba bari hano ngo barebe ibi byishimo".

Gianna yitabye imana afite imyaka 13 y'amavuko, akaba yari umwe mu bana bari bafite impano muri Basketball, benshi bakaba baramubonagamo umukinnyi w'igihangange mu myaka iri imbere.

Ikipe ya LA Lakers ntiyahwemye kugaragaza agaciro gakomeye baha Kobe Bryant, kuko ku mukino wa kabiri na gatanu bakinnye na Miami Heat bambaye imyambaro ya Black Mamba yakozwe n'uruganda rwa Nike rwari rufitanye imikoranire na Kobe Bryant.

Mu mikino ya Playoffs nyuma yo gutsinda abakinnyi ba Lakers bajyaga hamwe bakabara 1,2,3 bagakurikizaho Mamba!.

Mu mikino y'ama-Conferance, ubwo Lakers yatsindaga Denver Naggets, Anthony Davis ukomeje kwigaragaza cyane muri NBA, yikomanze ku gituza avuga izana Kobe.

Kobe Bryant n'umukobwa we Gianna baguye mu mpanuka ya kajugujugu muri Mutarama 2020

Vanessa Bryant yagaragaje agahinda ko kuba atari kumwe n'umugabo we n'umukobwa we Gianna

LA Lakers yegukanye igikombe cya 17 cya NBA

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND