RFL
Kigali

Ikirezi, umukobwa wa Masamba yavuze impamvu yifashishije ifoto ye yo mu bwana mu nteguza ya ‘EP’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/10/2020 15:02
0


Ikirezi Annaiis Déborah, umwana w’umunyabigwi mu muziki Masamba Intore, ageze kure imyiteguro yo gusohora ‘EP’ y’indirimbo ze eshanu yise ‘The Genesis’ bisobanuye ‘Intangiriro’.



Ikirezi ukora gakondo, Soul, R&B n’izindi azashyira hanze iyi ‘EP’ ku wa 24 Ukwakira 2020, yakozweho na ba Producer barimo Clark Kaze wo mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, Producer Flyest Music na Bruce&Boris bo mu Rwanda. 

Ikirezi uzwi mu ndirimbo ‘Smile’ yabwiye INYARWANDA, ko yahisemo kwita ‘EP’ ye ‘The Genisis (Intangiriro)’ kuko iranga intangiriro y’urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzikazi wigenga, ibintu ahuza n’uko ‘Intangiriro’ ari igitabo cya mbere muri Bibiliya.

Yavuze ko yifashishije ifoto ye yo mu bwana afite imyaka itatu, mu kugaragaza ko hari aho yavuye n’aho ageze mu muziki we, byanatumye yiyemeza kumurikira abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange ‘EP’ ye amaze igihe atunganya.

Ati "Nakundaga kuririmba kuva ndi umwana. Umubyeyi wanjye (Mama) n'abandi bose banzi kera ndi muto bambwiye ko natangiye kuririmba nkiri muto cyane. Bambwiraga ko nakundaga kwiririmbira za ndirimbo z'ibihozo baririmbira abana. Nahisemo iyi photo rero kuko kuri njye numva ko ari inzozi zanjye zo mu bwana ziri kuba impamo."

Iyi ‘EP’ iriho indirimbo enye ze bwite n’indi imwe yasubiyemo y’umuhanzikazi Kamaliza yitwa ‘Kunda Ugukunda’.  Avuga ko izi ndirimbo zose ziri kuri ‘EP’ zivuze byinshi kuri we, kandi zigashimangira intangiriro y’urugendo rwe mu muziki.

Yavuze ati “Iyi ‘EP’ ivuze byinshi kuri njye. Cyane cyane nk’uko nabivuze n’iyo ntangiriro y'urugendo rwanjye rw'umuziki nk' umuhanzi ku giti cyanjye.”

Nta ndirimbo n’imwe iriho yakoranye na Se Masamba Intore. Yashimye buri wese ukomeje kumuba hafi no kumutera inkunga mu buryo butandukanye muri uru rugendo rw’umuziki amaze imyaka igera kuri ibi.

Yavuze ko nyuma y’iyi ‘EP’ afite ibindi bikorwa byinshi by’umuziki ari gutegura. Ikirezi w’imyaka 24 y’amavuko asanzwe atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada.

Ni umuhanzikazi w’impano wagiye anabigaragaza mu bitaramo bitandukanye yahakoreye.  Ni umwe mu bahanzi bitabira irushanwa ry’umuziki rya Ottawa Idol mu 2017.

Umuhanzikazi Ikirezi yifashishije ifoto ye yo mu bwana ateguza 'EP' y'indirimbo eshanu

Ikirezi yavuze ko iyi 'EP' iriho indirimbo yasubiyemo y'umunyabigwi mu muziki Kamaliza

Ikirezi, umukobwa Masamba yavuze ko iyi 'EP' igaragaza intangiriro y'urugendo rwe mu muziki nk'umuhanzi wigenga

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "IKIREZI" Y'UMUHANZIKAZI IKIREZI

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND