Hari igihe abantu benshi bajya bibwira ko bari mu rukundo n’umuntu, nyamara iyo byabaye hari ingero nyinshi zibikwereka bitewe n’ingero z’ibiba bitandukanye mu buzima bwabo. Ni bwo ushobora gukunda umuntu ukabitsinda ugakomeza wibaza uti “Ese yaba atankunda koko”?.
1. Aravuga ngo ‘Ndagukunda’
Michael Mitchell ati "Yego ndabyumva ushobora kuba uri gusoma iyi nkuru ukaba ataravuga iri jambo ngo ‘Ndagukunda’, cyangwa ukaba wararivuze rikakirwa mu buryo tutazi ariko wowe uzi neza. Iri jambo ni ikimenyetso gikomeye gisobanura uburyo umuntu agufata gusa nubwo bimeze bityo abahanga mu mibanire bavuga ko iri jambo riba ritihagije ryonyine ahubwo rishimangirwa n’ibikorwa bya nyiri kurivuga. Ese umuntu utekereje ibi bintu ubimuziho ? Yigeze akubwira ko agukunda ? Igisubizo ni wowe ugifite. Niba koko ari Yego, uyu ni wo mwanya wawe wo gutuza ukibaza uti ”Ese ni iki kindangaje?” Kuki se wowe utabimubwira ? Ese koko ararishyigikira ?.
Iyo dukunda, biba byiza iyo tubigaragaje tukanabivuga kugira ngo dutandukanye imibano dufitanye n’abandi. Twishimira kubibibutsa nonaha na nyuma: “ Hey, Ndagukunda cyane”. Ibi bituma twe ubwacu twishima ndetse nabo ubwabo bakishima".
2. Iteka aba ahari mu gihe gikenewe
Umuntu ugukunda by’ukuri, iteka ahora ashaka kuba ahari mu gihe umukeneye cyane, cyangwa se ukeneye ubufasha, mu gihe uri mu bihe bitoroshye,… Abyitaho kuko aba akwitayeho nawe. Ese uwo muntu utekereje ubimuzi ho ? Ese aba yifuza kuhaba cyangwa ntabwo yibuka ko byanashoboka? Ese akwitaho akakubaza amakuru yawe? Ese arabyibwira iyo utameze neza akabikubaza?. Niba koko ahari akaba agukunda ubizi fata ikaramu n’ikayi ubigenzure.
3. Aba yifuza kugirana ibihe nawe
Ese ntiwakwishimira kugirana ibihe bidasanzwe n’uwo ukunda? Urugero kumara umunsi wose muri ahandi hantu hatandukanye n'aho wari usanzwe uzi cyangwa udaheruka?. Uyu muntu azagusaba gusohokana bya hato na hato,
4. Aguha amatwi ye yombi
Umuntu ashobora gukorera ibintu birenze kimwe icyarimwe birashoboka cyane! Kandi bibaho. Gusa uyu muntu iyo muri kumwe mwembi, ujya ubona yaretse imbuga nkoranyambaga ze, telefoni yayibitse akakuvugisha, aya niyo mahirwe yawe.
Iyo ukunda umuntu, umuha umwanya wawe wose ndetse uyu muntu uzajya umwumvana ibitekerezo bishya asa nk’ushaka kukuzana mu kiganiro gishya kugira ngo mukomeze muganire. Iyo ukunda umuntu umutega amatwi, ukubaha ibitekerezo bye nawe ukamwubaha.
5. Arahinyuza mpaka ngo muvugane
Uyu muntu niba koko umuzi, uzamubonaho kwinyuzanyuza hafi y’aho azi ko ukorera cyangwa utuye kugira ngo akuvugishe cyangwa akuboneho. Akenshi uyu muntu azitwaza indabo se cyangwa akandi kantu azi ko ukunda. Ni ahawe!.
6. Uyu muntu akunda kuguhamagara kurenza kukwandikira
Uyu muntu hari igihe azaba ahuze cyane afite akazi kenshi, ariko nujya kumva wumve araguhamagaye. Menya ko niba agukunda koko atakwifuza gutegereza kumva ijwi ryawe. Niba uwo muntu akora ibi bintu byose cyangwa ukaba ubonyemo bicye mu byo watekerezaga menya ko ntaho twakuye inkuru yawe, ahubwo menya ko ibyo biba ari cyo gisobanuro cy’urukundo rw’ukuri hagati yanyu.
Inkomoko: Yourtango na Psycho2go
TANGA IGITECYEREZO