RFL
Kigali

Bitunguranye LA Lakers irakina umukino wa gatanu na Miami Heat yambaye 'Black Mamba Jersy' Babitewe n'iki?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/10/2020 12:41
0


Ubuyobozi bw'ikipe ya Los Angeles Lakers bwamaze kwemeza ko mu mukino wa gatanu ubahuza na Miami Heat mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatandatu, bashobora no kwegukanamo igikombe cya NBA cy'uyu mwaka , Lakers iza gukina yambaye imyenda ya Black Mamba mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera Kobe Bryant.



LA Lakers nitsinda umukino wa gatanu iza guhuramo na Miami Heat  mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Ukwakira 2020, irahita yegukana igikombe cya NBA 2020.

Los Angeles Lakers iraza kugerageza kwegukana igikombe cya 17 cya NBA yambaye imyenda ya Black Mamba, yitiriwe nyakwigendera Kobe Bryant wazize impanuka ya kajugujugu mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2020.

Ikipe ya Lakers yari yarateguye ko izambara iyi myenda ku mukino wa kabiri warangiye inawutsinzemo Miami Heat, ndetse n'umukino wa 7 nkuko ikinyamakuru SPN cyabitangaje.

Gusa ibi byaje guhinduka nyuma yuko LA Lakers ishobora guterura igikombe cya NBA cy'uyu mwaka mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatandatu, nyuma yo gutsinda imikino 3 muri 4 imaze kuyihuza na Miami Heat bahanganiye igikombe.

Agaruka kuri uyu mukino ushobora kubahesha igikombe netse n'uburyo baza kwambara, LeBron James ufatiye runini Lakers yagize ati:

"Hari ikintu gikomeye bisobanuye, ikintu gikomeye kuruta kwambara imyenda gusa. Ihagarariye umugabo wamaze imyaka 20 yitangira ikipe, icyuya cye kigwa ku isima. Dutewe ishema na we, twizeye kuzatera ikirenge mu cye".

Nta mukino numwe mu mikino 4 Lakers yatsinzwe yambaye imyenda ya Black Mamba ikorwa n'uruganda rwa Nike rwari rufitanye imikoranire na Kobe Bryant.

Anthony Davis nawe nawe uri mu bahetse ku mugongo Los Angeles Lakers muri uyu mwaka w'imikino, yavuze ko kwambara imyenda ya Black Mamba bibongerera imbaraga mu kibuga.

Yagize ati" Mu byukuri turamuhagarariye mu kibuga, cyane cyane iyo twambaye iriya myenda, igihe cyose tuyambaye itwongerera imbaraga mu kibuga, tukumva dufite inyota yo gutsinda. Dutsinzwe ntabwo twaba tumuhaye icyubahiro akwiye".

Nyuma y'itangazo LA Lakers yashyize hanze yemeza ko ku mukino wa gatanu iyi kipe izakina yambaye imyenda ya Black Mamba, umufasha wa nyakwigendera Kobe, Vanessa Bryanta yagize ati:

"Mamba and Mambacita jerseys approved for game 5, Let's go @lakers". Mu kinyarwanda bishatse gusobanura ngo" Imyambaro ya Mamba na Mambacita yemejwe ku mukino wa gatanu, twagiye @Lakers".

Kobe Bryant wamamaye muri NBA n'umukobwa we Gianna baguye mu mpanuka ya kajugujugu yahitanye abantu 9 muri Mutarama 2020.

Lakers irakina na Miami Heat umukino wa gatanu bambaye imyenda ya Black Mamba mu rwego rwo guha icyubahiro Kobe Bryant

LA Lakers ishobora kwegukana igikombe cya 17 cya NBA mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatandatu

Imyenda ya Black Mamba ngo yongerera imbaraga abakinnyi bari mu kibuga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND