Tariki ya 5 Ukwakira buri mwaka hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu guhera mu mwaka w’i 1994. Uyu mwaka, uyu munsi mukuru urizihizwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti: “Abarimu bafata iya mbere mu bihe bigoye, bakongera gutekereza ku hazaza”.
Umunsi nk’uyu utanga umwanya wo kwishimira umwuga wo kwigisha ku barimu b’Isi yose, gusuzuma ibyagezweho ndetse no kumvikanisha ijwi rya mwalimu kuko ari we ntandaro y’ireme ry’uburezi ku isi hose binyuze mu ntego yo kutagira uwo asiga inyuma.
Binyuze mu butumwa bwahuriweho na Audrey Azoulay (umuyobozi wa UNESCO), Guy Ryder (umuyobozi wa ILO, Internation Labour Organization), Henrietta H. Fore (umuyobozi wa UNICEF), David Edwards (umunyamabanga muri Education International) bagize bati:
“Muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya coronavirus, byaragaragaye ko abarimu bakoze ibishoboka byose kugira ngo kwiga bye guhagarara, mu buhanga n’ubushishozi basanganywe, bahanze udushya twose dushoboka kugira ngo he kugira umwana usigara inyuma mu bijyanye n’imyigire kandi kugira ngo uburezi bukomeze. Ntawakwirengagiza uruhare bakomeje kugaragaza kugira ngo amashuri afungurwe binyuze mu nama batanga banarushaho gushishikariza abanyeshuri kumva ko gusubira ku ishuri ari ngombwa”.
Mu butumwa umukuru w’igihugu cy'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yanyujije kuri Twitter yifuriza abarimu umunsi mwiza, yagize ati: “Turazirikana Umunsi Mukuru Mpuzamahanga wa Mwarimu. Dufate umwanya dushimire abarimu bacu cyane cyane muri ibi bihe bikomeye. Abanyeshuri n’ababyeyi bishimira serivisi zanyu ntasimburwa. Dufatanye, dufungure amashuri, abana bacu bige mu mudendezo”.
Minisiteri y’Uburezi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yararikiye Abanyarwanda kuza gukurikirana ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu biri bube uyu munsi tariki ya 5 Ukwakira 2020 i saa 15:00 z’amanywa kuri RBA.
N'ubwo icyorezo cya
coronavirus cyaje ari imbogamizi yiyongera ku bibazo byari bisanzweho muri
system y’uburezi bimaze igihe kinini ku Isi, umuntu ntiyaba akabije avuze ko
isi iri mu ihurizo rikomeye, kandi ubu kuruta ikindi gihe cyose, hakwiye kubaho
ubufatanye mu kurengera uburenganzira bwo kwiga by’umwihariko muri iki gihe isi
yose ihanganye n’ibibazo byatewe n’icyorezo cya coronavirus.
Src: UNESCO.
TANGA IGITECYEREZO