Kigali

Umuyapani w’umunyamideli, Kenzo Takada yapfuye azize Covid-19

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:5/10/2020 10:53
0


Kenzo, Umuyapani washinze imideli izwi cyane, yavutse mu mwaka w’i 1939 avukira ahitwa Himeji aza kujya kuba mu Bufaransa mu mwaka w’i 1965 akaba yapfuye afite imyaka 81, azize ibibazo bifitanye isano na coronavirus.



Hatanzwe icyubahiro ku mpande zose z’Isi kuri Kenzo Takada wapfiriye mu bitaro by’Abanyamerika biherereye i Paris mu Bufaransa. Kenzo Takada yari azwiho gushushanya neza by’umwihariko amashyamba akoresheje amabara atandukanye kandi yihariye. Niwe kandi wabaye Umuyapani wa mbere wambitse ibyamamare mu iyerekanwa ry’imideli i Paris.

Kenzo yashinze ikirango kizwi mu izina rye ku rwego mpuzamahanga mu mwaka w’i 1970. Yatangije ibijyanye no gukora imyenda y’abagabo mu mwaka w’i 1983. Mu mwaka w’I 1993 yagurishije ikirango cye mu kigo gikomeye LVMH aza no gusezera ibijyanye no gukora imideli/imyambaro nyuma y’imyaka itandatu.

Kenzo yabaye mu Bufaransa mu myaka ya za 60 ari naho yakomeje kuba ubuzima bwe bwose. Umuvugizi we yavuze ko: “Akoresheje ibishushanyo bye byerekana imideli bisaga 8000, uyu Muyapani ntiyigeze areka kwishimira ibintu byose bijyanye n’imideli”.

 Imwe mu mideli yakozwe na Kenzo Takada

Anne Hidalgo, umuyobozi wa Paris abinyujije kuri Twitter ye yahaye icyubahiro Kenzo muri aya magambo: “Uwazanye impano idasanzwe, yatanze ishusho nziza mu bijyanye n’imideli. Ubu Paris iri mu kiriyo cy’umwe mu bahungu bayo”.

Undi wagize icyo avuga kuri Kenzo ni Toledano,umuyobozi mukuru w’ikigo LVMH gifite ikirango cya Kenzo, aho yagize ati: “Nari umufana w’ibyo akora guhera mu myaka ya za 70 igihe yatangiraga. Ndatekereza ko yari umuhanga mu by’imideli”.

Kuri ubu Abayapani benshi babinyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwa Kenzo ndetse bamwe bavuga ko  ibicuruzwa bafite bifite agaciro gahambaye ari ibyakozwe na Kenzo.

Hari uwagize ati: “Ikofi yambere natunze yarivuye kwa Kenzo, nubwo aka ari akantu gato ariko nzahora mbizirikana”. Ati: “Iruhukire mu mahoro”. Ibi byose ni ibigaragaza uruhare rukomeye Kenzo yagaragaje mu “bugeni” abinyujije mu mideli itandukanye yagiye akora. 

Src: BBC, nytimes.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND