Kigali

California: Kubera umuvuduko ukabije Tractor yahitanye umugore wari uryamye ku mucanga

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:1/10/2020 18:31
0


Polisi yabwiye CNN ko umugore wari uryamye ku mucanga ku nkombe z’inyanja muri California, yahitanywe na Tractor yari ifite umuvuduko mwinshi.



Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi mu gace ka Oceanside, Tom Bussey, ko kuwa mbere ubwo umushoferi wa Caterpillar yavanaga amatiyo ahantu bari baratoboye agahita yumva urusaku rudasanzwe ahagana mu ma saa yine za mu gitondo.

Bussey yakomeje avuga ko umushoferi yahise asubira inyuma agasanga agonze umugore wari wibereye ku mucanga. Polisi yahise ikuraho agace ka mpandeshatu k’iyo Tractor gapima hafi ibiro 50,000, mu gihe iperereza rigikomeje.

Jay Burneo ukina umukino wo kugendera hejuru y’amazi (Surfing) yatangarije CNN ko yari yabonye uyu mugore mbere y'uko iyi mpanuka iba. Ati: “Yari yegamiye ku rukuta yasaga n'aho yifashe”. "Nari mpangayikishijwe na we twanamubajije niba ameze neza kandi koko yagaragaraga nk’umuntu umeze neza”. 

Abayobozi bo batekereje ko uyu mugore ashobora kuba atagiraga aho kuba. Bussey yavuze ko imyirondoro ye itaramenyekana ariko bakeka ko yari afite imyaka 40, yongeyeho ko yari yambaye yikwije bigaragara ko atari yambaye nk’umuntu uri ku mucanga.

Src: CNN





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND