Umutoza Banamwana Camarade umaze iminsi uvugwa muri Kiyovu Sports kuza kungiriza Olivier Karekezi, yahakanye aya makuru yivuye inyuma avuga ko nta biganiro yigeze agirana na Kiyovu cyangwa na Karekezi.
Hashize iminsi havugwa amakuru ko Banamwana Camarade ari mu batoza bashoboza gukurwamo umwe uzuzungiriza Olivier karekezi muri Kiyovu Sports
Camarade uri ku musozo w’amasezerano ye mu ikipe ya Gicumbi FC yamaze kumanurwa mu cyiciro cya kabiri, yemeza ko mu minsi micye iri imbere aza gutangaza ikipe nshya yerekejemo cyangwa akongera amasezerano muri Gicumbi izakina icyiciro cya kabiri mu mwaka utaha w’imikino.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda, Banamwana Camarade, yatangaje ko amakuru amwerekeza muri Kiyovu Sports nawe ayumva mu bitangazamakuru kuko nta biganiro yigeze agirana na buri wese ufite aho ahuriye na Kiyovu.
Yagize "Amakuru anjyana muri Kiyovu Sports siyo, kuko nta biganiro nigeze ngirana n’ubuyobozi bw’iyi kipe cyangwa umutoza wayo Karekezi Olivier, ndi umutoza wa Gicumbi kuri ubu kandi icyo nababwiri ni uko mu minsi micye muza kumenya ahazaza hanjie muri uyu mwuga, nshobora kwerekeza ahandi cyangwa kongera amasezerano muri Gicumbi FC".
Camarade wakiniye APR FC akanatoza ikipe y’abana ya APR, yakunze kugoboka cyane ikipe ya Gicumbi FC aho rukomeye.
Uyu mutoza yakunze gusigarana iyi kipe mu gihe abatoza batandukanye n’iyi kipe kandi akagerageza kubyitwaramo neza, gusa ariko uyu mwaka byaranze n’ubwo shampiyona itakinwe ngo irangire, FERWAFA yanzuye ko amakipe abiri ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona amanuka mu cyiciro cya kabiri.
TANGA IGITECYEREZO