RFL
Kigali

Tanzania: Simba SC yongeye guca agahigo ko kwegukana ibikombi bibiri bikomeye mu mwaka umwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/08/2020 11:16
0


Ibitego bya Luis Miquissone na John Raphael Bocco batsinze ikipe ya Namungo itozwa n’umunyarwanda Thierry itimana, byafashije Simba Sports Club kwegukana igikombe cy’igihugu muri Tanzania, ihita yandika amateka yo kwegukana igikombe cya Shampiyona ndetse n’icy’Igihugu mu mwaka umwe w’imikino.



Kuri iki Cyumweru tariki 02 Kanama 2020, kuri Nelson Mandela Stadium iherereye mu burengerazuba bwa Tanzania, habereye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania ‘Tanzania FA Cup’ umukino warangiye Simba SC itsinze Namungo FC ibitego 2-1.

Ni ibitego byatinzwe na Luis Miquissone wafunguye amazamu mu gice cya mbere cy’umukino ndetse na kapiteni w’iyi kipe John Raphael Bocco mbere yuko bajya kuruhuka.

Namungo ntabwo yacitse intege kuko yakomeje kugerageza no gushaka uburyo yakwishyura ibitego yari yatsinze biza no gutanga umusaruro kuko habura iminota 20′ gusa ngo umukino urangire Edward Manyama yayitsindiye igitego cy’impozamarira.

Nyuma yuyu mukino, Sven Vandenbroeck utoza Simba n’abakinnyi be bishimiraga gutwara ikindi gikombe cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino 2019/20, Kuko aya mateka bakoze yaherukaga muri 2017.

Miquissone watsinze igitego cyafunguye amazamu no gutanga umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Bocco ku ruhande rwa Simba, yahebwe nk’umukinnyi wahize abandi muri uyu mukino, Clatous Chota Chama yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi muri iri rushanwa kuva batangira gukina imikino yo gukuranwamo.

Iyi kipe Kandi yegukanye igikombe gifungura umwaka w’imikino ikaba yaratwaye na shampiyona muri uyu mwaka 2019-2020 ikazaserukira Tanzania mu mukino ya CAF Champions League.

Simba SC yatsinze Namungo yegukana igikombe cy'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Tanzania

Simba yanegukanye igikombe cya shampiyona ya Tanzania 2019/20





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND