Ikigo cya Tik Tok kiri gushaka gushyigikira abantu bafite impano mu guhanga udushya, cyatanganje ko muri izi miliyari $3, kizatanga agera kuri miliyari $1 mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika andi asigaye agatangwa hirya no hino ku Isi. Ku rundi ruhande, iki kigo cyatangaje ko kigiye guhangana na Youtube ndetse na Instagram.
Nyuma y'uko ikigo cya Byte dance kibonye ko urubuga rwacyo rwa tik tok rumaze kwamamara binyuze mu bwinshi bw'amashusho anyuzwa kuri uru rubuga, bagiye gutangira gufasha abanyadushya barukoresha kubona amafaranga. Uru rubuga rugiye gutanga amafaranga angana na miliyari $3 mu gihe kingana n’imyaka 3.
Kuri iyi
nshuro, ubuyobozi bwa Tik Tok bwatangaje ko bugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bigarurire abantu benshi baruta abakoresha za Instagram na Youtube.
Iki kigo
cyatangaje uburyo kizagenda gitangamo amafaranga, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazahatanga agera kuri miliyari $1 naho ku mugabane w’uburayi
mu mwaka wa mbere bazatanga agera kuri miliyoni $70, gusa kuri uyu mugabane bari
gupanga kuzahatanga agera kuri miliyoni $300.
Iki kigo gitangaza ko abantu bakoresha uru rubuga kugira ngo bazajye babona aya mafaranga bizajya bibasaba kwaka ubusabe nyuma bamara kwemererwa bakazajya bahembwa hagendewe ku mikorere ndetse bakajya bahembwa buri gihe. General Manager wa Tik Tok Vanessa Pappas abinyujije ku rubuga rw’iki kigo yagize ati: “Umugambi dufite ni uwo guha amafaranga abanyadushya bakoresha urubuga rwacu”.
Tik Tok mu
myaka igera kuri 4 ishize imaze kumanurwa (Downloads) n’abasaga miliyari 2, uyu
muvuduko urubuga rwa Tik Tok rufite mu kwigarurira imitima ya benshi ni bimwe
mu bitera umutwe abayobozi b'ibigo nka Facebook na Google byari bimaze kwifatira
Isi mu biganza.
Umuyobozi mu
kigo cya Tik Tok ushinzwe ubushakashatsi Michael Norris yagize ati ”Twizeye ko mu gihe tuzaba tumaze gutangira
guha amafaranga abakoresha uru rubuga bizakurura n’abandi banyadushya benshi”.
Src: cnbc.com
TANGA IGITECYEREZO