RFL
Kigali

Kanye West yatangaje ko ari kugerageza gutandukana na Kim Kardashian

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:22/07/2020 13:02
0


Umuhanzi w’ikirangirire muri Hiphop akaba n’umuhanzi ukize cyane ku Isi, nyuma y'uko yatangiye ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse kuri Twitter ye uyu munsi kuwa Gatatu ko ari kugerageza gutandukana n'umugore we Kim Kardashian, hashize akanya gato ahita asiba ubu ubutumwa.



Urugo rwa Kanye West ruri mu ngo zikunzwe kuvugwa cyane mu itangazamakuru dore ko we n’umugore we bose ari abanyabirori ndetse bakaba na bamwe mu byamamare byo muri Amerika bifite ubucuruzi bwagutse cyane. Aba bombi bashakanye mu 2014 ubu bafitanye abana bane. Ni abantu bavuzwe cyane kuva cyera kugeza n'uyu munsi.

Kanye West n'umuryango we 

Ibiro ntaramakuru Reuters, Foxnews, BBC ndetse n’ibindi byinshi cyane bivuga ko Kanye West, uyu munsi yanditse kuri Twitter agira ati: "Maze igihe ngerageza gutandukana na Kim kuva yahura na Meek kuri Warldolf ku mpinduka mu magereza".

Umuraperi (rapper) Meek Mill wari warafunzwe, yafunguwe mu 2018, muri uwo mwaka yahuye na Kim Kardashian muri hotel ya Waldorf i New York.

Bikekwa ko muri ubu butumwa - yahise asiba - Kanye West akeka ibindi ku bufatanye bwatangiye icyo gihe bwa Meek na Kim mu guharanira impinduka mu bijyanye no gukurikirana ibyaha i Los Angeles mu 2018.

Kuwa Mbere nijoro, Kanye West nabwo yari yatangaje ubutumwa bwinshi kuri Twitter, bumwe aza kubusiba, aho yavuze ko umugore we yashatse kumufungisha nyuma y'igikorwa cyo kwiyamamaza yakoreye muri leta ya South Carolina. 

Muri icyo gikorwa, Kanye West yavuze uko we n'umugore we bafashe icyemezo cyo kudakuramo inda y'umukobwa wabo. Nyuma, Kanye yagiye kuri Twitter yandikaho ko "Kim yashatse kunjyana kwa muganga ngo bamfungireyo kuko navuze uko narokoye umukobwa wacu". Ubu butumwa nabwo yahise abusiba.


Ku rundi ruhande, benshi mu bari kubona ibi bikorwa bya Kanye West ntabwo bari kubishirira amacyenga ndetse banavuga ko uyu mugabo izi nzira zo gukora udukorwa twa hato na hato yaba ari inzira yo gukomeza kwigarurira itangazamakuru ndetse no gukomeza kuguma mu majwi ya rubanda bityo bikaba byamufasha kuba yagera kure muri aya matora ya Perezida wa Amerika ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2020.
     






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND