Ubu inkuru iri kuvugwa na benshi ndetse ibaraje ishinga ni ukugaragara mu matora ya Perezida wa Amerika kwa Kanye West. Elon Musk nyiri ibigo ‘Tesla na SpaceX’ yatangaje ko akomeje gushyigikira Kanye West mu matora, gusa ngo byaba byiza kurushaho aramutse yiyamamaje mu mwaka wa 2024.
Hashize iminsi igera 10 bwana Kanye West atangaje ko agiye kujya mu matora y’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka wa 2020, gusa benshi babifashe nk’imikino ndetse biragoranye kumenya ukuri niba koko ari byo. Ku mbuga nkoranyambaga za Kanye West hari ifoto ye ari kumwe n’uyu muherwe washoye imari mu isanzure, bwana Elon Musk.
Elon na Kanye West bose ni abashoramali ndetse bakaba n'aba Miliyaderi bose
Elon Musk yakunze kuvuga ko ashyigikiye mushuti we Kanye West kuzajya mu matora ya Perezida wa Amerika ndetse ko azakora ibishoboka byose akamufasha kugera ku ntsinzi. Gusa ikibazo cyaje kuvuka ubwo Kanye West yatangazaga ko adashyigikiye iby'ikurwamo by’inda zidateganyijwe ndetse n’ibijyanye no gukwirakwiza inkingo zitandukanye.
Nyuma y'uko Kanye West atangarije izi ngingo ebyiri, Musk yahise atangaza ati” Uzi ko jyewe na Kanye
West dushobora kuba dufite ibitecyerezo bitandukanye”. Gusa nubwo aya
magambo uyu muherwe yayanyujije ku rubuga rwa Twitter, yongeye kugaragara
avuga ko azakomeza gushyigikira Kanye West ariko akabona byaba byiza cyane aretse kujya mu matora kuri iyi manda akaziyamamaza mu mwaka wa 2024.
Kanye West avuga ko aramutse abaye Perezida yakuraho itegeko ryemerera abantu gukuramo inda
kuko ngo ari ibikorwa bya satani byatijwe umurindi n’agatsiko k'abazungu kitwa
White Supremacists, aka gatsiko ndetse gakunzwe kuvugwa ko karwanya cyane abirabura.
Kanye West na Elon Musk ni inshuti zimaranye igihe kuva mu 2011
Kuwa 4
Nyakanga 2020 bwana Omar Kanye West ni bwo yashimangiye ko agiye kwiyamamariza
kuyobora Amerika nyuma y'uko yari yarabitangaje bwa mbere mu mwaka wa 2015. Ubu abatuye Isi
benshi bari mu rujijo bibaza ibibazo bitandukanye. Bamwe bati ibaze Kim Kardashian
muri White House? Ese n’ibihe bikorwa Kanye West azageza kuri Amerika? Ese ntabwo
cyaba ari igihuha gishingiye ku bucuruzi?,...
Benshi mu bakurikira
inkuru y'ibijyanye n’imvururu z'amagambo yo kwiyamaza kwa Kanye West bavuga ko
uyu mugabo ameze nk'aho ari byenda gusetsa ndetse abandi bakavuga ko agamije kwikorera ubucuruzi bushingiye mu kwamamaza ibikorwa bye binyuze muri izi nkuru
ziri kumwandikwaho.
Src: Businessinsider
TANGA IGITECYEREZO