Umukecuru w'imyaka 113 ukekwaho kuba ari we mugore ukuze muri Espagne bitunguranye yakize coronavirus.
Mariya Branyas bamusanganye Covid-19 nyuma yuko igihugu
gifashe umwanzuro wo gufunga muri Werurwe ariko nyuma y'ibyumweru byinshi
arwaye, Madamu Branyas yakize afite ibimenyetso byoroheje gusa.
Abayobozi bavuga ko uyu mucyecuru yabayeho mu cyorezo
cy'ibicurane cyo mu mwaka w’1918-1919, 1936 kugeza mu mwaka w’1939 Intambara
y'abenegihugu ya Espagne na coronavirus.
Umukobwa we yanditse kuri Twitter ati: "Ubu ameze neza,
ni mwiza, arashaka kuvuga no gusobanura byinshi ".
Uyu mukecuru Yavukiye muri Megizike mu mwaka w’ 1907,
yimukira mu majyaruguru yerekeza i San Francisco, nyuma yimyaka ibiri agera mu
ntara ya Girona mu gihe cy’Intambara ya Mbere y'Isi Yose hamwe na se
w’umunyamakuru muri Espagne. Yareze
abana batatu, umwe muri bo aherutse
kuzuza imyaka 86, afite abuzukuru 11, umukuru muri bo afite imyaka 60
n'abuzukuruza 13.
Aganira na La Vanguardia umwaka ushize, yaravuze ati:
"Nta kindi nakoze uretse kubaho”
Src: the independent co.uk
TANGA IGITECYEREZO